Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Dore icyatumye umugabo ukora akazi k’ ubushumba asangwa amanitse mu kiziriko yashizemo umwuka.

 

Mu Mudugudu wa
Nkinda mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo wo mu Karere ka Nyanza , haravugwa inkuru iteye agahinda aho umuntu ukora akazi k’ ubushumba yasanzwe amanitse mu kiziriko yashizemo umwuka.

Uyu nyakwigendera yari asanzwe afite abana babiri akaba ari naho yakomokaga

Nyakwigendera yasanzwe mu kiziriko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 .02 . 2023.

Uyu nyakwigendera yari asanzwe akora akazu k’ ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w’ inka n’ ihene

Abakoresha be nibo batabaje inzego z’ ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w’ imyaka 43 y’ amavuko bamusanze mu kiziriko cy’ ihene yashizeo umwuka bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Mpanga , Nyiramajyambere Angelique , yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko kugeza ubu bataramenya icyamuteye kwiyahura., Ati“Ntitwamenya icyabimuteye kuko n’inzoga ntiyarakizinywa.”

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyatuma biyambura ubuzima.

Related posts