Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, bahondagurwa n’ abaturage bamwe bapfirayo abandi mu bitaro

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rushyira kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Nyanza mu Murengewa Muyira haravugwa inkuru y’ abantu bane bitwikiriye igicuku bajya kwiba amatungo, y’ umuturage babiri muri bo barafatwa bakubitwa n’ abaturage umwe ahita abura ubuzima undi nawe agitwa intere abandi babiri bakuramo akabo karenge.

Byabereye mu mudugudu wa Buhaza ,mu Kagari ka Gati, amakuru avuga aba bantu bane bateye urugo rw’uwitwa Murwanashyaka Theoneste, bacukura inzu bashaka kumwiba ihene.

Amakuru akomeza ko nyir’urugo akimara kubumva yahise avuza induru agatabarwa n’abaturage, maze barwana nabo bajura, umwe muri bo arakubitwa bikomeye ahita apfa. Mugenzi we yakubiswe arakomeretswa ku buryo na we arembye nk’uko bitangazwa n’abamubonye.

Muhoza Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, yagize ati “Abaturage bahise batabara, umwe muri abo bajura bafashwe bimuviramo gupfa.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo akurikiranwe n’abaganga, yasabye abaturage gukomeza kwita ku bikorwa byo kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ariko kandi abasaba kwirinda kwihanira.Ati “Turihanangiriza abaturage ngo ntibakihanire, ntabwo abaturage basimbura ubuyobozi, ntibasimbura Leta cyangwa amategeko.”Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukomeje iperereza ahabereye iki cyaha ngo hamenyekane amakuru yose ku byahabereye n’ababigizemo uruhare.

 

Related posts