Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abayobozi b’ ishuri barimo n’ ushinzwe amasomo bari mu baguwe gitumo barimo kugabana ibiryo  by’ abanyeshuri bari bamaze kwiba  babijyanye mu ngo zabo bitera abaturage benshi kugira ubwoba

 

Inkuru yateye kwibaza benshi aho bamwe barimo kuvuga ko inzara irihose , ibi babivuze nyuma y’ uko abakozi babiri bo mu rwunge rw’ amashuri rwa Rwesero baguwe gitumo barimo kwiba ibiryo by’ abanyeshuri bamwe babura ayo bavuze.

Ruhango: Urupfu rw’amayobera ku mugabo wasanzwe mu gishanga yapfuye, aho byageraga nijoro akamoka
Abaguwe gitumo harimo ushinzwe umutungo Comptable n’ umuyobozi w’ ishuri wungurije ushinzwe amasomo ( Préfete des études ) bafakekwaho kwiba ibiryo by’ abanyeshuri babijyanye mu ngo zabo.

Iyi niyo mpamvu yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.

Inyandiko ducyesha UMUSEKE zigira ziti “Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo,maze uwo mutetsi nawe atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana, umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda”

Reba iyi nkuru mumashusho

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati ”Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w’ishuri aganira na kiriya gitangazamakuru yagize ati “Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w’ishuri.”

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yagize ati “Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.”

Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘weekend’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye atari iby’ishuri.”

Uretse Umuyobozi wa Gs Rwesero kandi n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme si ibishya kuri we, nk’urwego rukuriye bariya bose hari ibyo yabwiye kiriya gitangazamakuru.Ati“Ikibazo naracyumvise turi kugikurikirana kugirango tumenye ukuri kwabyo, twabasabye kwisobanura nibiba ngombwa turabikurikirana mu rwego rw’ubuyobozi.”

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, muri iri shuri hakunze kumvikana abanyeshuri birukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri rya saa sita, amakuru aturuka kuri bariya bayobozi nuko bahawe amabaruwa n’akarere abasaba gutanga ibisobanuro kubyo bakekwaho.

Abarimo kwimurwa mu mujyi wa Kigali kuko aho batuye hashyizwe mu cyiciro cy’amanegeka bavuga ko batewe agahinda n’uko birimo gukorwa

Ivomo : Umuseke

Related posts