Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abanturanyi basanze umukecuru yapfuye ( Iperereza ryatangiye). Inkuru irambuye

Ibiro by’ Akarere ka Nyanza

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro haravugwa inkuru y’ umukecuru witwa Nyiranzabandora Alphonsine wasanzwe iwe yashizemo umwuka afite ibikomere ku mubiri ndetse na bimwe mu bikoresho yari atunze mu nzu byibwe.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe abana n’ umwuzukuru we w’ imyaka 16 y’ amavuko ariko we ntabwo yari ahari.

Umurambo we wasanzwe mu nzu yari asanzwe atuyemo mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano muri ako Karere ahagana saa Saba ku wa 16 Ukwakira 2022.Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi baje kumwiba ibikoresho.

Umwe mu baturanyi be yabonye imvura iguye ariko uwo mukecuru ntiyanura bimwe mu bikoresho byari hanze birimo inkwi, bituma ajya kureba , amuhamagaye ntiyitaba maze ajya mu nzu kureba, asanga yapfuye ahita atabaza.Abaturanyi n’ubuyobozi bahageze basanga yapfuye ndetse n’inzu ye yibwemo ibikoresho birimo imyenda ye n’iy’umwuzukuru we.

Niwemwana Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busoro , yavuze ko Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe

Umurambo wa Nyakwigendeda w’ imyaka 60 y’ amavuko wajyanwe mu Bitaro by’ Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Src. Igihe.com

Related posts