Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abantu babiri batwawe n’ umugezi bagiye kureba basanga bapfuye

 

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro , ku itariki ya 02 Gicurasi 2024 , mu Mugezi wa Burakari warohamyemo abantu babiri bagiye kureba basanza bashizemo umwuka.

Uyu mugezi uherereye mu mudugudu wa Rusharu , mu Kagari ka Shyira ,ahahinze umuceri , habonetse umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 20 utahise umunyekana imyirondoro.

Nanone kandi ku wa 03 Gicurasi 2024 muri uriya mugezi wa Burakari ku gice giherereye mu mudugudu wa Runyonza mu kagari ka Masangano naho habonetse umurambo w’umwana witwa Nsabimana D’Amour w’imyaka irindwi.

Nyakwigendera Nsabimana yari yarohamye taliki ya 2 Gicurasi 2024 aho yarikumwe na mukuru we bari kuva mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango baje mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza kuko ariho ababyeyi be bari batuye.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze harugurubko uriya mwana kugira ngo agwe mu mugezi wa Burakari byatewe ni uko yanyereye ku rutindo.

Polisi kandi yibukije abaturage baturiye uyu mugezi wa Burakari ko basabwa kwitwararika birinda impanuka wabateza cyane mu gihe cy’imvura kuko uba wuzuye cyane.Abaturage basabwe kuwurinda cyane abana n’abo bakitwararika nk’abaturiye imigezi, inzuzi n’ibyuzi cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

Related posts