Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abagabo batanu batawe muri yombi bakekwaho icyaha cya Jenoside

 

Abagabo batanu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside, batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, iki cyaha bakaba baragikoreye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Mukoni.

Abavugwa batawe muri yombi ni Nsigaye Valens w’imyaka 54, Kayihura Innocent w’imyaka 51, Ndatimana Idrissa w’imyaka 52, Mugabowinkaka Musa w’imyaka 71 ndetse na Majyambere Innocent w’imyaka 48.

Uyu Nsigaye Valens arakekwaho kwica uwitwa Uwase wari uzwi kw’izina rya Nyirabebere, byavuzwe ko yamwiciye mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso mu Mudugudu wa Mubuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugira ngo bimenyekane ko Nsigaye Valens yakoze iki cyaha cya Jenoside, byaturutse ku ntonganya zabaye hagati y’uyu mugabo na Musabyimana Donathile ubwo bari mu kabari, Musabyimana akamubwira ko yirirwa yidegembya kandi yarishe umwana witwa Uwase mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

RIB ikaba yakomeje gusaba buri wese ufite amakuru ku bantu bakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa aba bazi aho imibiri y’Abazize Jenoside yaba yarahishwe n’akoze jenoside, ko batanga amakuru kugira ngo hatangwe ubutabera ndetse n’iyo mibiri y’imurwe inshyingurwe mu cyubahiro.

Ingingo ya 91 ku gisobanuro cy’icyaha cya Jenoside ivuga ko Icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:

Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje. iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye zabo zigiye gutunganwa kugira ngo zohererezwe Ubushinjacyaha.

Related posts