Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamirambo: Akabari ka Bauhaus kibasiwe n’ inkongi y’ umuriro karashya karakongoka.

Akabari ka Bauhaus kibasiwe n’ inkongi y’ umuriro karashya karakongoka.

Mu Karere ka Nyarugenge , mu Murenge wa Nyamirambo , abakunzi b’ agasembuye bahuye n’ uruva gusenya ubwo batigeze bishimira ijoro ryo ku 12 Gicurasi 2022, nyuma y’ uko akabari ka Bauhaus kibasiwe n’ inkongi y’ umuriro karashya karakongoka.

Amakuru avuga ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n’ ebyiri , zo kuri uyu wa Kane , bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.

Ishami rya Polisi y’ u Rwanda risanzwe rizimya inkongi ryahise rihagera , ritangira kurwana no kugabanya ibyago by’ uko hari ubyakwangirika.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyateye iyi nkongi y’ umuriro muri ako Kabari .

Bauhaus ni akabari kazwi cyane mu Mujyi wa Kigali kubera igisope gikunzwe kagira , kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe cyane i Nyamirambo cyane cyane muri Weekend.

Related posts