Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Yari yatumije Inama abatumirwa bahageze   baramutegereza baraheba bagiye kureba basanga yashizemo umwuka

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07.09.2023, nibwo inkuru yinshamugongo yamenyekanye naho umugabo wo mu Akarere ka Nyamasheke yasanzwe yashizemo umwuka.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugabo wakorerega Caritas mu murenge wa Gihimbo wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umuyobozi ku wa Gatatu yari yatumije inama yagombaga abatumirwa bayitabiriye baramutegereza baramubura, baza gusanga yapfuye.

Nyakwigendera Nshimiyimana Faustin yari afite imyaka 48. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo Bigirabagabo Moise, yemeje ko iby’urupfu rwe.Ati Ni umugabo witwaga Nshimiyimana Faustin y’imyaka 48 yari afite umuryango utuye ku Gisenyi, yakoraga mu mushinga Gimbuka wa Caritas Rwanda, ku kigo nderabuzina cya Kibingo. Ejo ku mugoroba yarwaye arivuza arataha, yari yatumije inama mu gitondo abatumirwa baramubura, bamuhamagara kuri telefoni igacamo ntayitabe, bajya aho acumbitse bamena idirishya barebye basanga aryamye yapfuye”.

Bigirabagabo yageneye abaturage ubutumwa ko mu gihe umuntu arwaye agomba kwivuza, anabasaba kutaba mu nzu bonyine.Ati Ubutumwa tugenera abaturage ni uko, iyo umuntu arwaye yakwivuza no kwirinda kuba mu nzu wenyine”.

Ivomo: Umuseke

Related posts