Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Uwari umwarimu mu mujyi wa Kigali yasanzwe yamenwe umutwe bitera benshi agahinda.

 

Mu Karere ka Nyamasheke , havugwa inkuru ibabaje aho mu muhanda rwagati wa Kirambo _ Susa, mu Mudugudu wa Musagara , Akagari ka kigarama , umurenge wa Kanjongo , hasanzwe umurambo w’ umugabo yamenwe agahanga.

Ni umugabo witwa Irambona Daniel w’ imyaka 34 y’ amavuko .

Bivugwa ko yari umwarimu mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, uwo bikekwa ko yamwishe agahanga yagatemaguye arakajanjagura.

Inkuru mu mashusho

 

Amakuru ya mbere kuri uru rupfu yamenywe n’umumotari n’umugenzi yari atwaye saa yine z’ijoro zo ku wa 12 Kamena, ubwo bahanyuraga bakabona umuntu aryamye mu rushunzi rw’amaraso, agahanga kajanjaguye, bakagira ubwoba, bakamurengaho bagakomeza urugendo.

 

Aya makuru akomeza avuga ko bageze haruguru gato bagahura na Gitifu w’akagari ka Raro muri uyu murenge,bikabanga mu nda, bakamubwira ko banyuze ku muntu wakomeretse bikomeye, uryamye mu maraso menshi,bagarukana baje kuhamwereka, bahageze basanga ni umugabo bazi wari usanzwe atuye aho mbere,wishwe urw’agashinyaguro gutyo, ni ko gutanga amakuru mu zindi nzego, bimenyekana bityo.

Uwahaye amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com dukesha ino nkuru , yamutangarije ko uyu Irambona uvuka mu murenge wa Bushenge muri aka karere, yashakanye n’umukobwa wo mu kagari ka Raro,muri uyu murenge wa Kanjongo,ariko uyu bashakanye akaba ngo yari yaracikirije ayisumbuye atayarangije.

Ngo bamaze gushakana, bubatse aha mu kagari ka Raro, umudugudu wa Musagara, hashize igihe gito bimukira mu mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo yari umwarimu mu mashuri abanza, umugore nta kazi kazwi afite.Ati: “Baje gushwana babyaranye abana 3,umugore yahukanira iwabo n’umwana muto, yari ahamaze nk’umwaka wose. Umugabo na we yabonye kurera abana 2 yasigaranye wenyine n’ako kazi bimurushya aboherereza mushiki we utuye ahitwa ku Kinini, mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, n’ubu ni ho bari.’’Arakomeza ati: “Hari hashize nk’iminsi 2 Irambona aje gucyura umugore we, ahageze, sebukwe amubwirana n’umukobwa we ko bajya muri iyo nzu yabo bari barashyingiriwemo, ko atabana n’umukwe mu nzu, ari na nto, umukobwa aramwumvira ajyana n’umugabo we mu nzu yabo, ibyo kwahukana biba birarangiye.’’

Urupfu rwe ngo rwaje guturuka ko ku mugoroba wo ku wa 12 Kamena, Irambona yagiye kunywera muri santere y’ubucuruzi ya Kigarama, mu kabari k’uwitwa Nteziryayo Thacien,agura icupa ry’urwagwa, yima umuturanyi we witwa Sakindi Hesron.

Uwimwe ku nzoga biramurakaza cyane batangira guterana amagambo, biza kuvamo ubushyamirane bukaze, mu masaa yine z’ijoro bataha batongana, na rya cupa ry’urwagwa Irambona aritahanye agenda asomaho, amwima, induru ikarushaho, Ati: “Ntituzi icyo yaba yaramukubise nyir’izina,ariko amakuru ni uko twumva ko bageze haruguru y’urugo rwa Sakindi Hesron, Sakindi akinyabya mu rugo akazana umupanga akamusatura agahanga, umugabo akikubita hasi ahita yuma.’’Yungamo ati: “Yamaze kumusatura agahanga gutyo, undi yikubise hasi, urushunzi rw’amaraso runeze, Sakindi yinyabya munsi y’umuhanda aca igiti cy’inturusu, akigaragura muri ya maraso, akijugunya munsi gato y’uwo muhanda, afata na rya cupa ry’urwagwa asomaho, agasigayemo akamurambika iruhande,ari ugushaka guheza anketi, aritahira. Abari bahari RIB ihagera batubwiye ko bamujyananye n’icyo giti, ibindi tuzabihabwa n’iperereza.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye umunyamakuru ko koko Irambona Daniel yishwe amenwe agahanga, hamaze gufatwa abantu 4 barimo nyir’akabari banywereyemo, Nteziryimana Thacien, Sakindi Hesron ukekwaho urwo rupfu n’abandi 2 bari kumwe muri ako kabari, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Gusa uyu muyobozi yirinze kugira byinshi abitangazaho.Ati: “Ni byo, yiciwe mu muhanda Kirambo-Susa, amenaguwe agahanga, bane barimo ukekwaho kumwica batawe muri yombi,bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Amakuru twayamenye saa sita n’iminota 5 z’igicuku, mugitondo dukorana inama y’umutekano n’abaturage, tubasaba ko ufite icyo apfa n’udi kumwica atari cyo gisubizo. Yajya abigeza mu buyobozi bukabunga. Twanabasabye gutangira amakuru ku gihe,igihe babona hari igishobora guteza umutekano muke.’’

Aka ni agace kamaze kumenyekana cyane mu bwicanyi, kuko ari ko umwaka ushize muri Nyakanga, kagaragayemo umugabo Nzanwayimana Eliezer wishe se na nyina abakase amajosi, budakeye kabiri polisi ikahamugarura ikamurasira mu ruhame. Byabereye mu kilomtero kimwe gusa uvuye aha Irambona yiciwe.

Yiciwe kandi muri metero zitarenga 15 uvuye nanone ahigeze gutoragurwa umurambo w’uwitwaga Rwagasana Ferdinand wari mu kigero cy’imyaka 50, na we wari utuye hafi aho, nyuma gato w’uko Nzanywayimana Eliezer yica ababyeyi, na we akaraswa. Umurambo wa Rwagasana ukaba warasanzwe mu kiraro kiri ku mugezi uri hafi y’umuhanda aho mu kagari ka Kigarama.

Icyo gihe ngo hafashwe 3, aho byavugwaga ko bari biriwe basangira inzoga muri santere y’ubucuruzi ya Raro, hafi y’aho uyu nyakwigendera yari atuye, yagurishije ikimasa amafaranga 300.000,bakanayamwambura. Abafashwe ngo bahise barekurwa.

Abaturage b’utu tugari 2, Raro na Kigarama muri aka gace, bavuga ko intandaro y’uru rugomo n’ubu bwicanyi bwahashinze imizi, ari inzoga y’urwagwa bita ‘Ruyazubwonko’abandi bita ‘Ruyaza’ ihacururizwa, kuko iba ikoze mu bitoki bidahiye neza,bashyiramo ibitubura, n’ibindi ubundi bitakagombye kujya mu bintu abantu banywa, uyinyoye akamera nk’utaye umutwe, kwica umuntu kuri we akumva ari ubusa.Umwe ati: “Iyo nzoga yigeze kuvugwa muri za 2012, yaraciye ibintu, ubuyobozi burayica ntituzi uburyo yagarutse ikaba itumaraho abantu buhoro buhoro kuko ushaka kwica undi nta bwoba ni yo yiyahuza. Nibongere bayice rwose.Ikindi dushaka ni uko ubuyobozi bwasaba ko turiya tubari twajya dufungwa kare,abaturage bagataha hakiri kare.

Iyo bigeze mu ma saa yine z’ijoro batangira urugomo, n’uwishwe kubisobanura bikatugora. Twumva tutarenza saa mbiri z’ijoro tugifunguye rwose, dore ko bamwe baba banazitangiye mugitondo, iby’amasaha y’akazi ntacyo biba bibabwiye. Ubuyobozi bubishyizemo imbaraga bwakumira izi mfu.’’

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa na RIB mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ivomo: Bwiza.com

Related posts