Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Umusore n’ inkumi bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakoze ubukwe butungura benshi, harimo abahise bivuza gukundana

 

Ni mu Karere ka Nyamasheke , mu Kagari Karusimbi , mu Murenge wa Bushenge , mu rusengero rwa ADEPR , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 . 02 . 2023 nibwo umusore n’ inkumi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bagashimangira urukundo rwabo.

 

Abakoze ubu bukwe bahawe impanuro binyuze mu ijambo ry’Imana, Abaturage barimo abo mu miryango yahanye abageni n’inshuti baturutse hirya no hino mu murenge wa Bushenge, no mu mirenge yo mu karere ka Rusizi kureba uko bashyingira abo bageni.

Abaganiriye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuze ko bidasanzwe, ndetse bamwe bavuga ko ari ubwambere babonye abafite ubumuga bwo kutumva n’ubwo kutavuga bashyingiwe.Ukurikiyimfura Evalidi wo mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ni umwe mu baherekeje umugeni, Yagize ati “Ndi sekuru w’umukobwa, sinkunda kugenda, numvaga babivuga hirya njyewe ntaho nigeze kubibona. Ni ubwambere mbibonye, turishimye cyane.”

Nsengumuremyi Alphonse wo mu kagari ka Karusimbi, mu muduhudu wa Gakombe yagize ati “Tunezejwe n’iki gikorwa kidasanzwe.”Gusezeranya aba bageni byasabye kohaza umusemuzi w’ururimi rw’amarenga.

Mukarusiga Mariya wo mu kagari ka Gasheke yagize ati “Ntabwo twari dusanzwe tubibona, ntabwo twumvaga ko bishoboka, niyo mpamvu twaje kureba ibyo byiza Imana yateguye.”Yavuze ko ubutumwa bibasigiye ari uko Imana ifata abantu kimwe.

Nyirandayambaje Varelie atuye mu kagari ka karusimbi mu mudugudu wa Rwumuyaga, ati “Cyera umuntu ufite ubumuga yumvaga ko yisuzuguye, akumvako ataba umuntu mu bandi, Leta ibishyiramo imbaraga umuntu ni nk’undi.”

Mu kiganiro abasezeranye bahaye kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru , hifashishijwe umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, bavuze ko bamenyaniye mu rusengero.

Urukundo rwabo rukomera cyane bari ku ishuri bizeho imyuga. Bari bamaze umwaka bari mu rukundo, Mu rugo rwabo ngo bazabana neza, buri wese yirinda icyababaza mugenzi we.

Niyonkuru Fiston ni umukwe wasezeranye, yagize ati “Twahuriye mu rusengero, no ku ishuri. Nishimiye gushakana n’uwo dahuje ubumuga, mu rugo rwacu tuzabana neza twubahana, nta makimbirane ntabwo nzamuca inyuma.”Mukandayisenga Jeanette ni umugeni, na we ati “Ndishimye cyane, twari tumaze umwaka dukundana twahuriye mu rusengero, twemeranya kubana na mugenzi wange.”

Pasitori Hakizimfura Mathieu wo mi idini rya ADEPR Paruwasi ya Ntura, ururembo rwa Gihundwe mu itorero rya Mwito, ni we washyingiye aba bageni.

Aganira n’UMUSEKE yasobanuye ishusho y’ubukwe muri rusange, anavuga ko ari ubwambere ashyingiye umuryango w’abafite abumuga bwo ku tumva n’ubwo kutavuga.

Yavuze ko kwigisha abantu bafite ubu bumuga ijambo ry’Imana bigorana kuko nta we ubasemurira uba ahari.Ati “Ubukwe mu ijambi ry’Imana ni impinduka, ni ubwambere gushyingira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bibaye hano mu itorero rya Mwito.”

Pasitori Mathieu yibukije buri wese kumenya ko umuntu ari nk’undi.Ati “Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga yafatwaga nkaho atari umuntu, muri iki gihe inzego za Leta n’itorero twakomeje kwigisha abantu basobanukirwa ko, buri wese ari umuntu. Niyo mpavu ubukwe bwitabiriwe n’abantu benshi”.(Ivomo:UMUSEKE)

Related posts