Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Umushoferi yaburiwe irengero nyuma yo kugongana n’imodoka yari itwaye umugeni, harimo uwaburiyemo ubuzima abandi barakomereka bikomeye

 

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuwa gatanu Saa mbiri tariki ya 21 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Gatyazo, akagari ka Rugali.

Ikamyo yo mubwoko bwa Scalia ifite ibirango bya RAD 134U yabana i Nyamasheke igana i Karongi , yagoganye na Toyota Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i macuba ijya Nyamasheke.

Inkuru mu mashusho

Umushoferi wa Hiace witwa MAHIRANE Albert w’imyaka 38 y’amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka atwaye.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.Ati “Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane.

Umuvugizi wa polisi yatanze ubutumwa kubatwara ibinyabiziga gushishoza mu gihe bari mumuhanda ati “Ubutumwa n’uko iteka iyo uri mu muhanda uba ugomba kwitonda, cyane cyane iyo winjira mu muhanda munini uva mu mutoya, uba ugomba kureba iburyo n’ibumoso”.

Amakuru avuga ko umushofero wari utwaye ikamyo yahise atoroka. Imyirondoro ye ntabwo iramenyekana aracyashakishwa.

Abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Hanika. Muri bo 6 bahise bajyanwa mu  Bitaro bya Kibogora.Andi makuru yamenyekanye nuko mu bari mu modoka harimo umugeni ugiye gushyingirwa i Ntandezi, ahitwa Ruharambuga akaba yari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we. Umubyeyi we ari mu  bakomeretse cyane

Related posts