Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamasheke: Kutuzuza inshingano n’umwuka mubi mubayobozi byatumye bamwe muri bo bahagarikwa

 

Umuyobozi witwa Ndanga Janvier ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yahagaritswe amezi 3 yagateganyo na Tuyishime Augustin ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho (SEDO) myiza mu kagarari ka Gakenke, umurenge wa Rangiro yahagaritswe amezi abiri. Aba bombi bakaba bashinjwa kutuzuza inshingano bahawe bakazamara ayo mezi badahembwa.

Reba iyi nkuru mu mashusho

Abakozi bakorana byahafi n’uyu Ndanga Janvier ndetse nab’umurenge wa rangiro bavugako uyu Ndanga na Tuyishime bahagarikiwe imikorere yabo mibi idindiza serivise baha abaturage ndetse n’imihigo y’akarere.Amakuru avugako uyu Ndanga Janvier yahoze ari umuyobozi w’umurenge wa Cyato ariko abayozi yakoranaga nabo bakandika amabaruwa bamushinja amacakubiri, kubangisha abaturage, no kubayoboza igitutu, aya mabaruwa yatumye abayobozi bose bo mumurenge wa cyato bashyirwa munshingano zindi, uyu wari gitifu wabo Ndanga Janvier ashyirwa mu nshingano zo kuyobora imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke kuko Meya wa karere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yahisemo kumushyira hafi ye kugirango amukurikirane.

Amabati 20,000 yagombaga guhabwa abaturage batishoboye bo mu mirenge yose yaka karere agahabwa bagitifu kugirango bayageze kuri abo baturage batishoboye ntibyakozwe kuko uwari ubifite munshingano yari Ndanga aho kuyashyikiriza abayobozi b’imirenge ngo yayarambitse ku karere. Abaturage amazu yatangiye kubagwira kandi amabati atabuze.

 

Aba bayobozi bavugako kuwa 19 Gicurasi 2023 habaye inama y’igitaraganya yahuje abayobozi baka karere n’imirenge yako biga kuri iki kibazo gusa ngo cyari kiri no mu mihigo y’umwaka akarere kari kari yemeje, umwe ati “ mu nama bamwe muri bagitifu bagaragaje ko abaturage bamaze ukwezi bategereje ayo mabati ko ibikanka bagiye bishakamo byatangiye kugwa ibindi bikaba biri kubora, Ndanga Janvier yabajijwe impamvu aryamisha amabati ku karere aho kuyaha ba gitifu, abura icyo asubiza, gitifu wa karere Mbyayingabo Athanase avugako bitare kuwa 20 Gicurasi amabati agomba kuba yageze ,mu baturage amazi agatangira kubakwa” muriyi nama Ndanga yasabye ijambo agira ati “ sinzajyana aya mabati kuko ari mumpera z’icyumweru (week-end)”
Meya Mukamabano Appolonie yahise ategeka ko buri murenge wandika amabati ukeneye ukayagezwaho vuba,uyu mwanzuro wa Meya ngo washimishije ba Gitifu b’imirenge bihutura kwandika ayo mabati akenewe.

 

Bitewe nuko kubakira abaturage byari mumihigo yaka karere, Ndanga Janvier ashinjwa kudindiza uyu muhigo kubushake no kunyagiza abaturage bikaba byatumye ahagarikwa amezi atatu adahembwa.

SEDO Tuyishime Augustin we yahawe ibaruwa kuwa 7 Nyakanga 2023 imuhagarika mu kazi amezi abiri ivuga ko azize kudindiza serivise zihabwa abaturage. Tuyishime yagombaga gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe abandi akabashyira kumigereka kugirango bajye babona uko bivuza ariko, akababeshyako yamaze kubibakorera abo baturage bakenera serivise zo kwa muganga bakabwirwa ko batanditse. Ikindi ashinjwa ni ukugaragaza agasuzuguro kuri gitifu we w’umurenge wa Gakenke, Uwamahoro Francine kuko atamwumvira ndetse akanasiba mu kazi nta mpamvu.

Amakuru ahari nuko abayobozi bananiwe kwihanganira ayo makosa ye yari yaragize umuco banzura kumuhagarika amezi abiri adahemwa.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kerer ka Nyamasheke nk’ufite abakozi bakarere munshingano Mbyayingabo Athanase yagize ati “ yego bahagaritswe mu kazi gusa sinibuka amazina yabo bahagaritswe by’agateganyo bazira amakosa yo mukazi, ibindi meya abivuge kuko simivugira”

Abayobozi badindiza ibyagenewe abaturage baba bagomba kuvanwa mu kazi kagakorwa nabiteguye gukorera abaturage no kubaha ibyo baba baragewe n’umukuru w’igihugu cyangwa abamuhagarariye munzego zose.

Ivomo: Bwiza.com

Related posts