Mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo urukuta rw’urugomero ruri ku mugezi wa Nyirahindwe rwagwiraga abari barimo kurukoraho
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba agaragaza ko muri abo bakozi 29, umunani bahise bitaba Imana, icyenda barakomereka naho 12 bararokoka bavamo ari bazima.
Bizimana Innocent wari aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko mu gihe bari mu mirimo, bumvise urusaku rw’abantu bahamagarana bavuga ko urukuta rugwiriye abari bari kurukoraho.
Yagize ati:“Ni urugomero ruri ku mugezi wa Nyirahindwe utandukanya Akagari ka Murambi n’aka Bisumo. Abakoraga aho barengaga 60. Bamwe bari imbere hafi y’umugezi bashyiramo sima, abandi basukaga itaka inyuma ngo rugere ku musozi uturanye na rwo. Ahagana saa yine n’igice urukuta rwahise rugwa.”
Uru rukuta rufite hagati ya metero 25 na 30 z’uburebure na metero 5 z’ubuhagarike, rwari rwubakishwa n’Ikigo DNG Rwanda Limited. Rwari rwarubakishijwe amabuye gusa, nta byuma birushyigikira, ari na byo byakekwaga kuba byatumye rucika.
Imirimo yo kurwubaka yatangiye mbere gato y’icyorezo cya COVID-19, iza guhagarara, hanyuma isubukurwa mu 2022 kugeza ubwo iyo mpanuka ibaye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko amakuru ya mbere yahawe yerekana ko abantu umunani bahise bapfa, 12 bakavanwamo ari bazima naho abandi bagikomerekeye. Yagize ati:“Ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abari bahakorera no kureba niba nta bandi bagwiriwe. Turifuza no kumenya niba abakozi bari bafite ubwishingizi.”
Guverineri Ntibitura yihanganishije imiryango yabuze ababo, ashimangira ko Leta n’inzego bireba ziri gukorana ngo abo bagizweho ingaruka bahumurizwe.
Inkuru yanditse na Nshimiyimana Francois/ kglnews.com