Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Yaburiwe irengero nyuma yo kwica umugabo we akamushyingura munsi y’ urugo.

Mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare haravugwa inkuru itari nziza yamenyekanye ku cyumweru mu gitondo kuya 19/2/2023 yúmugore wishe umugabo we akamushyingura munsi yúrugo rwabo mu buryo bwo kwiyeranja. Aba bombi bari bamaranye gihe ndetse bafitanye nábana.

 

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko umurambo wúyu muga ukekwa ko yaba yarishwe númugore we washyinguwe mu cyubahiro mu mudugudu wa Biraro mu kagali ka Nkumbure.

Nyakwigendera washyinguwe yitwa Hakizimana Xavier, apfuye yarafite imyaka 61 bikaba bikekwa ko yaba yarishwe númugore we Marithe Mukamuvara mu mezi abiri ashize akamushyingura munsi yúrugo nkuko byatangajwe númukozi ushinzwe ubutegetsi mu murenge wa Tare, Davide Mporayonzi

Urupfu rwúyu mugabo  Hakizimana ngo byamenyekanye biturutse ku bana be bari basanzwe bahamagara ababyeyi babo, buri wese kuri telefone ye, bakababaza amakuru yabo, ariko guhera ku bunani butangira uyu mwaka wa 2023, bakaba bari batarabasha kuvugana na se ahubwo bakavugisha nyina gusa bamubaza se ntagire icyo abivugaho bakamusaba ko yamusura.

Ku wa gatanu umwana umwe nanone yarahamagaye (batatu bakuru baba za Kigali, umutoya w’imyaka umunani ni we wari ukibana n’ababyeyi be), nanone abaza nyina impamvu telefone ya se itagicamo, hanyuma nyina ushobora kuba yari yasinze noneho aramubwira ati “Stop!”

Ati “Ntihakagire uwongera kumumbaza, yarapfuye naranamuhambye, kandi nanjye ubu buzima ndaburambiwe, ibyo kurera murumuna wanyu njyenyine birananiye, nanjye ngiye kwiyahura.”

Nibwo Icyo gihe uwo mugore ngo yasobanuriye umuhungu we bavuganaga ko se yatashye yasinze, yamusagarira bakarwana, akitura hasi, agahita apfa, kandi ko yamuhambye mu gikari.

Umwana nyina yabwiye iby’urupfu rwa se yabivuganyeho n’abavandimwe be, ni ko guhamagara umukuru w’umudugudu bakamusaba kubamenyera iby’irengero rya se. Ku wa gatandatu na bo baraje, hanyuma ku cyumweru hamwe n’ubuyobozi babona mu gikari hari ahantu hari ubutaka butameze nk’ubundi, bacukuye basangamo umurambo wa wa musaza.

Kuri ubu Mukamuvara ari gushakishwa. Ntawe uzi niba akiriho cyangwa niba yaramaze kwiyahura nk’uko yari yabibwiye umuhungu we bavuganye bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

Mukamuvara Marithe na Hakizimana Xavier bari bafitanye abana bane umukuru akaba yarafite imyaka 24 umto yarafite imyaka umunani ari nawe wabanaga nábabyeyi. uyu musaza yashyinguwe ku myaka 61 yámavuko.

Related posts