Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Umugabo yagiriye irari abana be acunga umugore we agiye kuzana icyo kurya ahita abasambanya ngo y’ umve uko bameze

 

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, bweregeye urukiko bwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu n’itanu.

Aya mahano yabaye mu Ukwakira mu Mudugudu wa Mashya, Akagari ka Giheta mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru [kari mu ifasi y’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe].

Ubushinjacyaha buvuga ko umugabo yasambanyije abo bana mu gihe umugore we yari yaragiye mu ruzinduko mu Karere ka Huye.Nyuma y’iminsi ibiri umugore agarutse mu rugo yatangiye kubona ibimeze nk’amashyira mu gitsina cy’umwana muto, amwogeje umwana amubwira ko atonekara ahera ko anasobanurira Nyina ko ari se washyize urutoki mu gitsina cye.

Ibyo ngo byahamijwe na mukuru we w’imyaka itanu wavuze ko na we Se yabimukoreye amusanze ku buriri bwe,Umugore avuga kandi ko umugabo we yigize kumuhamagara yasinze amuha umwana w’imyaka itanu ngo bavugane, amubajije impamvu amuha abana mu masaha ya saa kumi z’urukerera, umugabo amusubiza ko amukangura kuko ari we mugore asigaranye.Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N⁰69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N⁰68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Related posts