Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyamagabe: Bamwe mu bajya gusaba serivisi ku karere bibasaba kuzenguruka mu turere dutatu

Inyubako  y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha bavuga ko kujya kwaka serivise ku karere kabo bibasaba kuzenguruka mu turere dutatu (Ruhango,Nyanza na Huye) bitewe n’ uko umuhanda Kaduha – Nyamagabe ndetse n’ ikiraro cya Rukarara  byangiritse.

Bamwe mu baturage bagorwa no kugera ku isoko rya kijyambere rya Nyamagabe ndetse no ku karere bagerageje kuvugana na Kglnews ubwo yahageraga bagaragaje imbogamizi bafite ndetse n’ibyifuzo.

Umuturage utashatse gutangazwa amazina ye yagize ati “Iyo tugiye ku karere cyangwa ku isoko rya Nyamagabe tugomba kunyura mu Ruhango, tugaca mu muhanda wa Kirengeri tukikubita Nyanza na Huye tukabona kugera Nyamagabe, ni uturere tune”.

Undi yagize ati “Nta moto wabona ishobora kujyayo, ubwo iyo uyibonye Imvura ikagwa ni ukuyisunika, kandi ubwo kugira ngo izagereyo ni Pari Hazari, imodoka yo ijyayo ibanza guca za Kirengeri ikamanuka Nyanza na Huye ikabona kugerayo”.

Aba baturage bakomerejeho batanga ikifuzo cyo kuba basanirwa uyu muhanda dore ko kuba utubatse bibadindiza mu iterambere ndetse bikabavuna mu ngendo.

Umuturage umwe yagize ati “iyi mihanda ya Nyamagabe yarangiritse ni ukuvuga ngo iyo ushaka imodoka ni ukuzinduka kare nka saa kumi n’imwe nibura ukaba wabona iya saa kumi n’ebyiri, hari n’igihe ubura imodoka”

Uyu mubyeyi utashatse ko nawe dutangaza amazina ye yakomeje avuga ko ari ibihumbi 10Frw kuri moto nabwo ngo hari aho bagera bakayiterura. Aba baturage bavuga ko imihanda yabo iramutse isanywe abantu bagira ubuzima bwiza bakivuza ndetse ko n’abayobozi babo bajya babageraho nabo mu gihe kuri ubu bakuyeyo amaso.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko buri gukora ibishoboka byose ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa aba baturage boroherwe.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu, Bwana Thadée HABIMANA, avuga kuri iki kibazo yagize ati “Hari igice cy’umuhanda cyari cyarangiritse ariko twakigejeje ku buyobozi bw’intara ndetse na Minisiteri ifite mu nshingano ibikorwaremezo, uwo muhanda igice cyari cyarapfuye kirimo kirakorwa”.

Yakomeje avuga ko akandi gace ka kaduha gahuza imirenge ya Kaduha, Mushubi na Musebeya, ari agace ka 8km naho bakaba bamaze kubona amasezerano (contract) n’abazawukora y’uko bazatangira imirimo mu cyumweru gitaha. Avuga kandi ko umuhanda Kaduha-Nyamagabe ari ikibazo kubera Ikiraro cyacitse, bikaba byaragaragaye ko kugira ngo cyubakwe bisaba ubushobozi ariko biri gukorwaho.

Uyu Muyobozi yijeje abaturage ko mu gihe biriya birometero 8  nibimara gukorwa ingendo zizahita zoroha.

Ikibazo cy’aba baturage bo mu murenge wa Kaduha, bagihuriyeho n’abo mu murenge wa Mugano, bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa vuba kugira ngo nabo biteze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe  wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Thadée Habimana, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kaduha bavuga ko bagorwa no kugera ku isoko rya kijyambere rya Nyamagabe

Related posts