Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, nibwo inkuru itari nziza yumvikanye mu mitwe y’ abantu batuye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakavanda wa Karere ka Nyarugenge , aho umugore yakubise umugabo we amuziza ko yamunywereye ku nzoga kandi atari yayimuguriye dore ko bivugwa ko yayiguriwe n’ abandi bagabo bahuriye mu Kabari.
Ngo ubusanzwe uyu mugore akunda gukubita uyu mugabo we ndetse urugo rwabo ruhoramo amakimbirane ku buryo nta munsi ushira batarwanye. Uyu mugore kuri iki Cyumweru yiriwe anywa inzoga nyuma aza gutahana icupa rya Mitsingi ariko yihanangiriza umugabo we ngo ntaze kurinywa , nyamugabo byaje kurangira yarisomyeho nibyo byatumye uyu mugore yadukira umugabo we aramukubita , ibi byatangajwe n’ abaturanyi b’ uyu muryango.
Reba inkuru mumashusho
Umuturage witwa Kalisa Eugene , avuga kk hatagize igikorwa kugira ngo uyu mugore n’umugabo batandukane umwe ashobora kuzica undi.Mu magambo ye yagize ati “Bahora barwana ubu abaturanyi bose twarabahaze ahubwo nkamwe mwagakwiye kubibwira ubuyobozi kuko umwe azica undi nk’ubu nijoro umugore yakubise umugabo aranamukomeretsa amuziza ngo yanyoye inzoga ye kandi atari we wayiguze”.
Uyu muturage yakomeje avuga ko no mu minsi ishize uyu mugore yakubiswe mu buryo bukomeye n’umugabo we abaturanyi babo baba aribo babakiza.
Mukayisenga Fabiola avuga ko yatunguwe n’uburyo uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye abanjije kumwambura ipantaro yari yaramuguriye, Ati “Njye numiwe, yamukubise bapfa ko yamunywereye inzoga arangije ahita amubwira ngo yambure ipantaro yari yaramuguriye ahita amwirukana.”
Mukayisenga Fabiola akomeza avuga ko bitewe n’uburyo uyu mugore ahora arwana n’umugabo we nyir’inzu bakodesha yahise abaha icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu, ngo kuko arambiwe akavuye bateza muri urwo rugo.