Mu Murenge wa Nyakabanda , Mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ abagore babiri bakora umwuga w’ uburaya , barwanye mu buryo bukomeye umwe akeba itama mugenzi we akoresheje urwembe bapfa ko yamunywereye ku icupa ry’ urwagwa yari yaguze.
Aya mahano yabaye mu kavura kaguye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022 hafi y’ ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda , Akarere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage babonye iyi mirwano y’ aba bagore babwiye Igitangazamakuru IGIHE dukesha ino nkuru ko bari basinze ndetse bapfuye icupa rimwe ry’ urwagwa rigura amafaranga 500 Frw, bemeza ko nyuma y’ uko indaya imwe inyoye ku nzoga ya mugenzi wayo atabishaka , yahise ajya kugura urwembe mu iduka ryari hafi aho ahita ayikeba itama. Umwe muri abo baturage yagize ati“ Yaguze urwembe aza gukeba mugenzi we undi ahita yirukira muri ririya duka ubona noneho iriya ndaya ihita ibwira abaricururizamo ko nibatayisohora imenagura ibintu byose.”
Uyu muturage akomeza avuga ko abo bacuruzi bagisohora uwo mugore utunzwe no kwicuruza mu iri iryo duka ryabo , mugenzi we yahise amukeba itama no mu mutwe akoresheje urwo rwembwe yari amaze kugura. Uwitwa Byukusenge Claudette yavuze ko hatagize igikorwa ngo inzoga zitujuje ubuziranenge zengerwa muri aka gace zicike hari abazahasiga ubuzima bitewe n’ uko abazinywa bahita bamera nk’ abarwayi bo mu mutwe. Ati“Ubuyobozi bwagakwiye kureba uko rwose burwanya ibiyoga byongerwa muri aka gace kandi igitangahe kinababaje ni uko hari na bamwe mu bayobozi bazicuruza ku buryo bigoye ko zahacika”.
Amakuru akomeza avuga ko uwo mugore wicuruza akimara gukebwa itama , abaturage bahise bahamagara imodoka y’ umutekano y’ Umurenge wa Nyakabanda kugira ngo ize imutware ariko ntiyaboneka biba ngombwa ko aribo bamwitwarira ku murenge kugira ngo ajye kuvuzwa, icyibajijweho cyane n’ abaturage ni uko uwakomerekeje mugenzi we atafashwe ngo akurikiranwe kuri urwo rugomo yakoreye mugenzi we .