Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare:Umuturage arashinjwa gusiga umwanda wo mu musarane ku nzu y’ umuturanyi we.

Umuturage witwa Nshogoza Muhamed wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare arashinja umuturanyi we Nkezamihigo jean Paul gusiga umwanda wo mu musarane ku bice by’inzu ye.Nkuko yabiganirije Flash Tv dukesha iyi nkuru,ngo haramutse ntagikozwe ngo ashobora no kwimuka agata urugo rwe.

Yagize ati:”Narabyutse nsanga amabyi yuzuye ku bice by’inzu yanjye,dusanzwe dufitanye amakimbirane ashingiye ku butaka,urabona hatagizwe igikorwa birashoboka ko nakwimuka nkajya ahandi maze urugo rwanjye nkaruta.Ntabwo ari ubwa mbere abikoze kuko nigeze kumufatira mu cyuho maze asabira imbabazi imbere ya mudugudu nuko turiyunga.”

Nshogoza akomeza avuga ko ari ikibazo yagejeje mu kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaja RIB maze akaza gutungurwa no kubona uyu muturanyi we arekuwe.

Yagize ati:”Yahamagawe muri RIB ariko nyuma y’iminsi ibiri mbona baramurekuye ntazi impamvu bamurekuye.”

Nkezamihigo jean Paul ahakana yivuye inyuma ko ariwe wakoze ibyo,ahubwo akavuga ko ari amakimbirane basanzwe bafitanye naho ku cyo kurekurwa ngo RIB yasanze ibyo yaregwaga nta shingiro bifite.

Yagize ati:”Ntabwo ari njye wabikoze gusa dusanzwe dufitanye amakimbirane ashingiye ku butaka,aha naguze nahishyuye amafaranga menshi kandi we yashakaga kuhishyura make.Ibyo kuba barandekuye basanze ibyo andega bidafite ishingiro.”

Abaturanyi babo bemeza ko ibi bikorwa ari iby’indemgakamere.

Umwe yagize ati:”Reba ejo bundi yarabyutse asanga amabyi n’imisaraba hano ubwo se urumva ari ibintu byoroshye.”

Undi nawe ati:”Ibaze nawe ubyutse iwawe ukahasanga hameze gutyo,wowe wabyitwaramo ute?Ibi ni ubugome pe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko iki kibazo kizwi kandi kiri gukurikiranwa.

Yagize ati:”Ni ikibazo kizwi kuko cyageze mu nkiko ubwo rero kizakemuka kandi neza.”

Amakimbirane ashingiye ku butaka azana ingaruka nyinshi mu miryango zirimo n’ubwicanyi.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Nyagatare

Related posts