Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare:Barataka igihombo bakomeje guterwa no kubura umuriro kwa hato na hato.

 

Abacururiza mu mujyi wa Nyagatare n’abahafite inganda bakunze kwinubira ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato kuko rimwe na rimwe ngo ubatera igihombo.Uretse aba bacuruzi kandi n’abaturage bahatuye bavuga ko akenshi umuriro ugenda wagaruka ukaba wabatwikira.

Umwe mu baturage waganiriye na kglnews.com yagize ati:”Hari igihe nari nacometse radio yanjye noneho umuriro uragenda ugarutse irashya.Uyu muriro hano muri Nyagatare ugenda buri munota.”

Undi nawe ati:”Reba nkanjye mfite icyuma gisya,iyo umuriro ugiye nshyizemo Ibigori by’umukiriya agomba gutegereza,ibaze nawe buri mwanya uba ugenda.”

Aba baturage bakomeza basaba ko hagira igikorwa bakareka kugwa mu gihombo kitazwi uwo cyabazwa.

Ati:”Icyo twasaba abayobozi badufashe tureke kuguma kubura umuriro buri munota.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, mu kiganiro n’itangazamakuru giherutse yavuze ko iki kibazo gishobora kuba giterwa n’uko umuriro uza mu Karere uturuka kure mu karere ka Gicumbi.

Ati “Amashanyarazi dukoresha hano aturuka kuri substation ya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, hari n’Imirenge yacu ifatira ku Karere ka Gicumbi, amashanyarazi iyo agenda ahantu harehare birashoboka ko hari ushobora kugira icyo yangiza umuriro ukabura.

Meya Gasana Yakomeje avuga ko kuri ubu hafashwe umwanzuro wo kubaka sitasiyo ntoya y’amashanyarazi kugira ngo bahangane n’iki kibazo.

Ati:”igisubizo ni uko tugiye kugira sub station yacu.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare, abaturage 70.7% nibo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi,nyamara intego y’u Rwanda nuko uyu mwaka wa 2024 uzarangira abaturage bafite umuriro 100%.

Kugeza muri Mutarama 2024, ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zari zigeze kuri 75.9%.

Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG igaragaza ko umwaka wa 2023 wasize itunganya amashanyarazi agera kuri megawati 383.4 zivuye kuri 276 mu 2022.

Kugeza ubu u Rwanda rutakaza amashanyarazi angana na 16.9%, igihombo giterwa n’ibibazo bya tekiniki kikaba kingana na 13% na ho ibindi bigatakarira mu bucuruzi. Intego ihari ni uko umwaka wa 2024 uzarangira hatakara umuriro ungana na 15%.

Related posts