Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare:Barasaba kubakirwa ikiraro bakareka kunyura mu mazi.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyabitekeri, murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare,banyura mu mazi bagiye mu murenge wa Rukomo barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza kuko guca mu mazi ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga mugihe nta yandi mahitamo bafite.Ngo udashaka kwambuka amazi abitamo kuzenguruka mu murenge wa Nyagatare na Cyabayaga.

Aba baturage bavuga ko kwambuka muri ayo amazi bisaba kugenda wigengesereye,nyamara bajya gushakira yo serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi,uburezi n’izindi.

Umwe mu baturage yagize ati:”Ubona ari ibintu biteye impungenge mu gihe cy’imvura kiruzura abashaka amafaranga bakaza bakakwambutsa,ukaba ufite impungenge ko yaguturamo mu gihe anyereye Ku ibuye ugasanga ahasize ubuzima.”

Undi nawe yagize ati:”Nk’uko twifuza ko tuzatora tumeze neza bakatwubakiye icyo kiraro kuko kugira ngo tujye Rukomo abantu bambuka banyuze mu mazi y’umuvumba.Mu gihe nk’iki cy’imvura aba ari menshi kandi hari n’abana bajya kwigayo,hari n’ivuriro Kandi abadamu bajya kwipimishayo tukaba tubona habaye ikiraro hari icyo byatwongera mu buryo bw’ubuhahirane.”

Undi ati:”Nta kiraro kigeze kihagera,iyo uhageze ukuramo inkweto,ubundi ugaca mu mazi,habonetse ikiraro Mana Nyagasani uyu Murenge wacu watera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko aba baturage bari gutekerezwaho gusa ntiyitsa ku gihe bizakorwa.

Yagize ati:”Ibiraro ntabwo tubyubakira rimwe,ariko turimo turabyubaka dufite urutonde rw’ibiraro tugenda dukuramo ibyihutirwa ibindi twarabyanditse turabifite ubwo rero ubu twakoze bitandatu muri iyi mihigo,ubwo mu yindi mihigo tuzareba ibyihutirwa kurusha ibindi.Abaturage bazakomeza bahakoreshe,ntabwo hameze neza kugeza igihe tuzabonera ubushobozi tukahakora neza,icyo dukora ni ukuvuga ngo umuntu nimba ahaciye agende yigengeseye kuko hatameze neza.”

Aba baturage urugendo bakora baciye mu mazi bajya mu murenge wa Rukomo bakoresha isaha imwe gusa ibingana n’amafaranga igihumbi kuri moto naho uwagiye kuzenguruka yaciye mu murenge wa Nyagatare na Cyabayaga akaba akoresha amasaha atatu ibibatwara amafaranga menshi bagahitamo kwinyurira iy’amazi ifatwa nk’iy’ubusamo.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Nyagatare.

Related posts