Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyagatare: Umuyobozi yarezwe n’ abaturage nyuma yo kubatwarira amafaranga bari bakusanyije ngo bishyure mituweri

 

Umuyobozi w’umudugudu yarezwe n’abaturage kuri Guverizeri w’intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel bitewe nuko yatwaye amafaranga kubihumbi 130 abaturage bakusanyije ngo bishyure mituweri.

Inkuru mu mashusho

 

 

Mu nama y’umutekano yo kurwego rw’intara nibwo iki kibazo cyagejejwe kuri guverineri ubwo yasuraga imirenge yegereye umupaka wa Uganda mu karere ka Nyagatare.

Ni imirenge itandatu aba bayobozi basuye ihana imbibi na Uganda, irimo Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Kiyombe na Karama.

Mu murenge wa Rwempasha, umwe mu baturage yatanze ikibazo cy’uko bahaye umuyobozi w’umudugudu wabo amafaranga ngo abishyurire mituweri birangira ayagize aye ntiyabishyurira. Aba baturage bari bishize hamwe mumatsinda kugira ngo bajye batanga ayo mafanga.

Uwingeneye Thacienne yavuze ko bari bakusanyije ibihumbi 120 Frw, umuyobozi w’Umudugudu aza kuyabaka agira ngo ajye kuyishyura, birangira ayatwaye.

Ati “Twajyaga mu Nteko bakatubwira bati niba gutangira hamwe mituweli uri umuntu umwe ubona bikugoye, mujye mu matsinda mujye mutanga 100 Frw, 200 Frw kuzamura. Byageze muri Mata baravuga ngo aba mbere nibatange mituweli, Mudugudu araza aratubwira ngo dutangire abantu bake andi tuzayatange muri Nyakanga, ari nabwo twamuhaye ibihumbi 120 Frw.”

Yakomeje avugako uyu muyobozi nta muturage n’umwe yishyuriye mituweri bakaba barigucyeka ko ayo mafaranga yayariye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyenjonjo yasobanuye ko iki kibazo akizi, yemera ko Umukuru w’Umudugudu koko yakusanyije amafaranga y’abaturage akayatwara, kuri ubu ngo bakaba bari gushaka uko bayamwaka.

Guverineri Gasana yasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ndetse n’uyu mukuru w’Umudugudu bombi Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabakurikirana, rukamenya uko iki kibazo kimeze, uwagize uburangare akaba yabihanirwa.

Ati “N’abandi bayobozi cyangwa abaturage, ntabwo wamenya ikibazo nk’iki ngo ubyihererane, uzanabirangize wenyine.”

Guverineri Gasana yagiriye abaturage inama abaturage baturiye imipaka kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge nka Kanyanga ngo kuko bikunze kuzanwa mu Rwanda bicishijwe muri iyi murenge

Yasezeranyije abaturage barenga 600 bagizwe imboni z’imipaka gushakirwa impuzankano zibaranga nibikoresho byakazi.

Related posts