Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyabugogo: Umugabo bivugwa ko yari amaze kuribwa mu mukino w’amahirwe ,yahise yiyambura ubuzima

Mu mudugudu wa Akabeza, Akagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara ,haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugabo bivugwa ko yari amaze kuribwa mu mukino w’ amahirwe( Betting) ahita yiyambura ubuzima.

Ni umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 y’amavuko, yahanutse mu nyubako izwi nko ku Nkundamahoro iherereye Nyabugogo, akubita umutwe hasi ahita apfa, byabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2024.

Ubwo uyu mugabo yagwaga hasi agahita ahasiga ubuzima, abantu benshi muri Nyabugogo bahise bahurura baza kureba ibibaye.

Kalisa Jean Sauver,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara,  yavuze ko uwo mugabo akimara guhanuka yahise ashiramo umwuka.Ati “Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.”

Yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.Ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara agira inama abantu kwirinda kwivutsa ubuzima kuko bigira ingaruka ku muryango n’Igihugu kuko byombi biba bimuhombye.

Abari muri iyi nyubako aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura.

Related posts