Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyabugogo: Imirwano ikomeye hagati y’abanyonzi n’inzego z’umutekano yageze ku rundi rwego

 

Mu mugi wa Nyabugogo humvukanye imvururu ziganjemo imirwano ikomeye hagati y’abatwara ibinyabiziga by’amagare ndetse n’inzego z’umutekano nyuma y’aho umwe mu banyonzi yarafashwe azize guparika ahatemewe ubwo yavaga Kiruhura yerekeza Nyabugogo yagera mu mirongo mparage akaza gufatwa na bamwe mu bashinzwe umutekano w’aya magare.

Inkuru mu mashusho yirebe hano

 

Nyuma Polisi yaje kuba yahagera isanga imvururu zakomeje nuko nayo ishyiramo amabogo igerageza guhosha izi ntambara mu gihe igare ry’uyu munyonzi ryo ryari ryamaze guterurwa na bagenzi be bararyirukana naho we asigara agundagura na Polisi nyuma nawe aza kubiyaka nawe ariruka arabacika.

Bamwe mu baturage ndetse n’abanyonzi bavuze ko abashinzwe umutekano w’amagare aribo bateza umutekano muke muri aka gace, ngo kuko badasiba kurwana n’abanyonzi bavuka ko ahanini bituruka ku isindwe ry’abo bashinzwe umutekano w’aya magare.

Umwe mu baturage w’umubyeyi utashatse gutangaza amazina ye yavutse ko nawe yigeze gutwarwa n’umunyonzi mu minsi ishizw yagera muri aka gace aba bayobozi bashinzwe umutekano bakamufata bagashaka kumukubitagura gusa ntibyabahira kuko yahise abacika ariruka ata umugenzi we ku muhanda. Aha niho yahereye asaba ubuyozi kuba aba banyonzi bakorera muri aka gace kuba barenganurwa cyane ko ngo niyo izindi nzego z’ubuyobozi zibimenye ntacyo zibikoraho.

Aba baturage basabye ko ngo kubera ikibazo cy’umutekano muke ukomeje gutezwa n’aba basecurite b’amagare ngo abanyonzi bavanwa mu maboko yabo umutekano wabo ukajya umenywa na Polisi cyangwa byakwanga akavanwa mu muhanda burundu bikamenyekana ko atemewe ngo kuko akomeje guteza umutekano muke muri Nyabugogo ndetse bibangamiye Rubanda nyamwinshi.

Umwe mu bayobozi bashinzwe cooperative z’abanyonzi ubwo BTN dukesha iyi nkuru yageragezaga ku muhamagara ivuga ko yahise akuraho telefoni ngendanwa ye byihuse akimara kumva ko ari itangazamakuru gusa BTN ikaba yijeje abaturage ko izakomeza gukurikirana iki kibazo cy’aba baturage dore ko iki kibazo gikunzwe kigarukwaho cyane muri aka gace ariko ngo cyaburiwe igisubizo.

Related posts