Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyabihu: Mudugudu yishwe n’ abagizi ba nabi bamuca ubugabo bwe

Abaturage bo mu mirenge ya Rugera na Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe nuko abagabo baho bari kwicwa bagakebwa ubugabo bukajyanwa nabo batazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024,Umuyobozi w’umudugudu wa Jali,mu kagali ka Nyarutembe mu murenge wa Rugera w’akarere ka Nyabihu,yabonetse yapfuye.

Uyu mugabo yasanzwe yiciwe mu murenge wa Shyira akaswe ubugabo nk’uko abo mu muryango we barimo n’umugore we babivuga.Uyu ngo abaye uwa 3 wishwe muri ubwo buryo ariyo mpamvu benshi bakomeje kwibaza impamvu yabyo.

Isango Star iravuga ko Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyira bwasanzwemo umurambo buremeza ko hari abantu batatu bakekwa bamaze gufatwa.Burizeza abaturage ko bakomeje gushaka n’abandi bahungabanya umutekano ku bufatanye n’izindi nzego.

Related posts