Nubundi uwuje ntazatuma izindi kipe zitwara ibikombe! Hamenyekanye ugiye kuba Perezida mushya w’ikipe ya APR FC ugomba gusimbura Lt.Gen Mubarakh Muganga nawe uzi iby’umupira mu buryo bukomeye
Perezida wa APR FC Lt.Gen Mubarakh Muganga nyuma yo gutangaza ko yasabye ko haza Perezida mushya, hamenyekanye ugiye gutangira kuyobora iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.
Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya APR FC yakirijwe igikombe cya Shampiyona yari imaze imikino 30 irwanira kiba igikombe cya Kane itwaye yikurikiranya ihita yuzuza icya 21 itwaye kuva yashingwa. Byari ibyishimo ku bakunzi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abayobozi bayo muri rusange.
Abayobora ikipe ya APR FC bakuru ntabwo bagaragaye kuri uyu mukino harimo Lt. Gen Mubarakh Muganga ndetse n’abandi bagiye batandukanye gusa hagiye hoherezwa ababahagararira. Muri abo boherejwe harimo Afande Richard Karasira, niwe wakirijwe iki gikombe APR FC yari imaze gutwara nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1.
Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko umugabo wayoboye ikipe ya Marine FC igihe kinini Afande Richard Karasira, niwe uzaba ari umuyobozi mushya w’ikipe ya APR FC mu mwaka utaha w’imikino.
Lt. Gen Mubarakh Muganga mu minsi ishize aheruka gutangaza ko kubera inshingano asigaye afite zitandukanye na APR FC atakibona umwanya wo kwita kuri iyi kipe, avuga ko yandikiye abayobozi bakuru abasaba ko bamushakira undi ugomba kumusimbura.
APR FC nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona igiye gutangira kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzakinwa tariki 3 kamena 2023 n’ikipe ya Rayon Sports uzabere kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.