Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ntwari Fiacre urimo gushakwa cyane na Rayon Sports akavagari k’amafaranga iyi kipe irimo kumuha ntashaka no kuyumva bitewe ni uko we yumva bamusuzuguye

Ntwari Fiacre urimo gushakwa cyane na Rayon Sports akavagari k’amafaranga iyi kipe irimo kumuha ntashaka no kuyumva bitewe ni uko we yumva bamusuzuguye

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Ntwari Fiacre urimo gushakwa n’ikipe ya Rayon Sports ingano y’amafaranga iyi kipe irimo kumuha ntabwo barimo kuyumvikanaho.

Hashize igihe kitari gito Ntwari Fiacre bitangiye kuvugwa ko arimo kwifuzwa cyane n’ikipe zikomeye haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda. Mu makipe arimo kumwifuza harimo APR FC hamwe na Rayon Sports naho hanze y’u Rwanda uyu muzamu arimo kwifuzwa na FC Saint Lupopo ndetse n’izindi zitandukanye.

Uyu mukinnyi ibi yaje no kubitangariza Radio Isango Star ku munsi w’ejo avuga ko izi kipe zose bari mu biganiro ariko ntiyavuga ikipe ari guha amahirwe yo kuba yamwegukana. Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ndetse aranabyifuza ariko amafaranga iyi kipe irimo kumuha ngo ntabwo bayumvikanaho kubera ukuntu ari macye.

KIGALI NEWS twaje gushaka neza amakuru dusanga ikipe ya Rayon Sports ngo irimo guha Ntwari Fiacre angana na Milliyoni zigera kuri 8 gusa Kandi uyu muzamu we arimo gushaka nibura Milliyoni zitari munsi ya 16 bijyanye ni uko ngo yumva urwego ariho ayo Rayon Sports imuha ngo baba bari kumusuzugura.

Ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino urimo kurangira, yagaragaje ko ikeneye cyane umuzamu mwiza kandi ukomeye nyuma yo kwizera Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur ndetse na Amani ariko bose bakagaragaza ko ari abakinnyi basanzwe batafasha ikipe ishaka gutwara igikombe cya Shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports iyi sezo ntabwo yitwaye neza nubwo kugeza ubu igifite amahirwe yo kuba yakegukana igikombe cy’amahoro nyuma y’imyaka irenga 5. Ikipe ya AS Kigali yakinagamo Ntwari Fiacre uri gusoza amasezerano ye, yasoreje ku mwanya wa 4.

 

Related posts