Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ntiyari kubyihanganira! The Ben ntagikurikirwa na Zari Hassani ku rubuga rwa Instagram

The Ben yamaze kuva mu mubare w’abakurikirwa na Zari Hassani kuri Instagram.

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki nyarwanda, nyuma yo gutenguha Zari Hassani akanga kuza mu gitaramo ke, uyu mugore ntabwo akiri mubamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Nyuma y’aho Zari Hassani avuye mu Rwanda, Aho yari yaje kuhakorera igitaramo cy’abambaye imyenda y’imyeru gusa ariko bikaza gutungurana nta cyamamare na kimwe cyo mu Rwanda kitabiriwe iki gitaramo ke harimo na The Ben yakomeje kugenda avuga ko ari inshuti ye cyane, kuri ubu byamaze kugaragara ko Zari Hassani atakimukurikira kuri Instagram.

Ubwo uyu muherwekazi yari mu Rwanda, yakomeje gucira amarenga The Ben ko akeneye ko yaza mu gitaramo ke bitewe nuko igitangaza makuru cyose yagezeho, ntabwo yahavaga atavuze kuri The Ben ndetse anavuga ko indirimbo ye ni forever iri mu zo ari gukunda cyane muri iyi minsi gusa The Ben ntibyamufasheho, byarangiye atitabiriye igitaramo ke.

Ubwo Zari Hassani yari mu kiganiro kuri radio ya hano mu Rwanda yatangaje ko impamvu atitabiriye ubukwe bwe aruko atigeze amutumira nyamara avuga ko ari inshuti ye.

Nyuma y’aho The Ben atitabiriye igitaramo ke, byamaze kugaragara ko Zari Hassani yamaze gukura The Ben mu mubare w’abo akurikira ku rubuga rwa Instagram.

Related posts