Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibubahiriza gahunda za Leta kubera imyemerere,  Abantu 20 bashinjwa imyemerere idakwiriye bo mu karere ka kayonza bagiye kwiyambaza Imana muri Gereza.

 

Abafunzwe ni abantu 20 bahoze mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, bivugwa ko batawe muri yombi nyuma yo gusanga basengera mu rugo rw’umwe muri bo. Mu byo batemera harimo ko umugore n’umugabo badasengana batagomba kubana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.

Aba baturage bo mu Kagari ka Rusera k’Umurenge wa Kabarondo batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2023 . Kagabo Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo,  yatangaje ko aba baturage batawe muri yombi kuko batubahiriza gahunda za Leta kubera imyemerere bafite irimo kudatanga mituweli, kudakora umuganda, gukura abana mu ishuri n’ibindi byinshi.

Yagize ati “Ni abantu bitandukanyije n’Itorero ry’Abadivantiste basigaye basengera mu ngo, bashaka urugo rw’umwe muri bo bakajyayo bagasengerayo, ni abantu biyomoye muri gahunda za Leta aho basenya ingo z’abandi. Niba umugabo n’umugore badasengera hamwe ntibahuje imyemerere harimo ingo ebyiri batakibana kubera iyi myemerere.”

Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko mu bindi badakora harimo kuba batajya bashyira abana mu ishuri, kudakora umuganda, kudatanga mituweli n’ibindi.

Yakomeje avuga ati “Twabajyanye kuri polisi turabashyikiriza RIB kugira ngo barebe niba nta byaha birimo kuko kubaganiriza bisanzwe twarabikoze turabahwitura barabyanga. Twabikoreye mu Midugudu banga kumva ngo kuko ibintu bitari muri Bibiliya ntibabikora, ubu rero twabafashe kuko ari mu itangira ry’amashuri kugira ngo dufatirane hakiri kare abana babo tubajyane ku ishuri.”

Uyu muyobozi yasabye abasengera mu matorero atandukanye kujya basenga ariko bakirinda imyumvire mibi n’ubujiji yabatera ibitekerezo bibi bidindiza iterambere ry’igihugu.

 

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

 

Related posts