Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe:Rulindo haravugwa inkuru y’abantu bataramenyekana bacukuye imva bashakamo amafaranga yaseguwe uwapfuye

Kuri uyu wa gatanu 8 Nzeri 2023  mu mudugudu wa Buriza, Akagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi mu karere ka Rulindo abantu bataramenyekana bacukuye imva yari ishyinguyemo umuntu mu irimbi riri mu Karere ka Rulindo bamena isanduku bibamo amafaranga yari mu myenda yaseguwe uwapfuye.

Mu minsi yashize nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Gashinge yitabye Imana, mu gutegura isanduku yo kumushyinguramo baribeshya bamusegura imyenda yarimo amafaranga arenga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500000rw).

Gusa ubwo basozaga imihango yo gushyingura umugore we yashatse amafaranga arayabura, yibuka ko ayo mafaranga yari mu myenda yaseguye nyakwigendera.

Ibi bikimara kuba uyu mubyeyi iyi nkuru yagiye ayiganiriza abantu batandukanye, ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Nzeri abantu bari bagiye gushyingura umuntu wabo muri iri rimbi, bagezeyo basanga imva yarimo uwo muntu washyinguranywe amafaranga irarangaye niko kubimenyesha ubuyobozi.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugambazi Bwana Niyonzima Jean de Dieu yatangaje ko bakimenya aya makuru bajyanye n’inzego z’umutekano ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse na bo mu muryango wa nyakwigendera barongera basubiranya imva.

Mu magambo ye yagize ati “Ababikoze ntabwo ari ba nyiri umuntu. Ni bamwe mu bantu bashobora kuba barumviseho iyo nkuru. Twasanze bararangaje ku mutwe w’isanduku bakuramo imyenda yari imuseguye barayijyana barongera barenzaho agataka gakeya”.

Gusa bikekwa ko abacukuye iyi mva ari abasore basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, Aho uyu muyobozi yagize ati “Urebye ibyabaye, nta muntu ushyira mu gaciro wajya gukora ibintu nk’ibyo. Nta muntu ukekwa turafata biranagoye kumenya ababikoze kuko uwo mugore yabibwiraga abantu batandukanye”.

Related posts