Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Yafashwe avuye gusambanya umugore w’ undi mugabo none yahise yicwa. Dore uko byagenze

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Gachuba gaherere mu Ntara ya Nyamira , haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 60 uzwi ku izina rya Nyakundi biravugwa ko yishwe nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’ undi mugabo.

Uyu mugabo wishwe yari asanzwe atuye mu gace ka Bonyunyu , mu Mudugudu wa Riabagaka mu gihugu cya Kenya.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yafashwe ari gusambana n’umugore wubatse ufite imyaka 25 ariko umugabo we abafashe ntiyihangana ahita amwica.

Ukekwaho ubwicanyi yitwa Robert Omwoyo ngo yasanze umugore we ari gusambana n’uyu mugabo mu nzu ye ahagana saa muani n’igice z’urukerera.Mu guhangana n’uyu mwinjira, Robert ngo yihaniye nabi birangira yishe Nyakundi.Umugore ushinjwa gusambana na we ngo yahise ahunga uburakari bw’umugabo we asiga uwo basambanaga mu mazi abira.Nyuma yo gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi, Robert yahise ajya kuri polisi ya Keroka kwirega.

Related posts