Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Umugabo yateye umupangayi we kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro , abantu bose bagize ubwoba

Umugabo wo muri Nigeria wari usanzwe afite amazu akodesha yahunze nyuma yo kugaba igitero ku mupangayi we n’ umukunzi we yitwaye umuhoro akabakomeretsa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wakodeshaga amazu i Port Harcourt , muri Nigeria , ngo yibasiye umudamu witwa Comfort n’ umukunzi we , Stanley Nwagadi , yitwaye umuhoro kubera gushaka gusambanya uyu mugore akamwangira.

Bivugwa ko uyu mugabo wakodeshaga amazu yashinjwe kugirira irari uyu mugore witwa Comfort wakodeshaga inzu ye no kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari kumwe n’ umugabo w’ umushomeri atunze mu rugo rwe.

Comfort ari mu bitaro, yatangaje ko havutse impaka ubwo yafuraha imyenda ye hanyuma akayanika ku mugozi wari mu rugo , maze nyir’ inzu na we babanaga mu gipangu , arayanura , yatangaje ko igihe yajyaga gufata iyo myenda , nyiri inzu yatangiye kumutonganya.

Ati“ Aho kugira ngo umugabo agutunge mu rugo , umwihambiraho, nk’ uko Comfort abitangaza ngo umukunzi we yumvise ayo magambo ya ny’ irinzu witwa Alabo maze habaho guterana amagambo hagati yabo”.

Yatangaje ko ayo makimbirane yatuje ubwo we n’ umukunzi bombi bavaga mu rugo ariko mu gutaha basanze Alabo yabateze yatyaje umuhoro.

Comfort yatangaje ko bakimara kwinjira mu rugo ari kumwe n’ umukunzi we , uyu mugabo yabirutseho afite umuhoro amutema inshuro nyinshi.

Yongeyeho ko Stanley yarwanye no kumutabara nyuma yo kumva induru ye, na we yatemwe mu mutwe n’ ukuboko mbere y’ uko ukekwaho icyaha ahunga.

Bwana Stanley Nwagadi , yasabye ko nyir’ inzu yatabwa muri yombi agakurikiranwa.

Ubuyobozi bwa Polisi ya leta ya Rivers bwemeje ko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Related posts