Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe! Umugabo yashakanye n’ abagore batatu icyarimwe, benshi bacitse ururondogoro. Inkuru irambuye…

Abantu benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ uko umugabo witwa Byamungu Kanjira Prosper yashakanye n’abagore batatu umunsi umwe mu rusengero.

Amakuru avuga ko Byamungu Kanjira Prosper n’abagore be bashyingiranywe mu Itorero ryitwa Église primitive de Dieu ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, iri torero ryizera cyane ko abagabo bagomba kwemererwa kurongora abagore benshi uko bashaka.

Amashusho y’ubukwe yasangijwe na Afrimax English yerekana Prosper hamwe n’abagore be batatu bambaye imyenda y’ubukwe imbere mu rusengero.Umukwe abajijwe ku cyemezo yafashe cyo kurongora abagore batatu, yavuze ko atari itegeko ko umugabo azirikwa ku mugore umwe.

Uyu mugabo we avuga ko yifuzaga kurongora abagore benshi kuko abagore baruta abagabo ku isi.Avuga ko iyi myumvire ishobora kuzagera aho abagore barindwi bemera gushakana n’umugabo umwe. Yahamagariye abakobwa batarashaka kuza mu rusengero rwe, kuko bazahabona abagabo.

Related posts