Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruUbuzima

Ntibisanzwe! Ubwo bari bagiye kumushyingura yahise akomangira mu isanduku avuza induru, inkuru irambuye

Uyu mugore ngo yaje kwitaba Imana.

Mu gihugu cya Peru hari gucicikana cyane inkuru y’ umugore wo mu gace ka Lambayque byari byavuzwe ko yashizemo umwuka , bagiye kumushyingura , bamanura isanduku mu mva , bumva ari guteramo urusaku , bahise bafungura bahita bakubitana amaso bagwa igihumure.

Rise Isabel Cespede Callaca ufite imyaka 36 y’ amavuko , yari yakuwe mu bitaro byo muri aka gace by’ ikitegererezo bizwi nka Hospital Ferrenafe, bababwira ko uyu mugore yapfuye ndetse na bo bamucyura mu isanduku.

Ngo uyu mugore byari byatangajwe ko yahitanywe n’ impanuka ndetse mu muryango aturukamo batangiye gukora ikiriyo, nk’ uko Daily Star dukesha ino nkuru yabitangaje.

Bivugwa ko ubwo baterurage isanduku ngo bajye kumushyingura , uyu mugore yarogoye umuhango wo kumuherekeza atangira gusakuriza mu isanduku.Amakuru avuga ko abavandimwe b’ uyu mugore bari bahetse isanduku, bahise bayitura barayifungura basanga koko aracyari muzima ndetse bahita bakubitana amaso bagwa mu kantu.

Umwe mu bakozi b’ iri rimbi witwa Juan Segundo Cajo, ryari rigiye gushyingurwamo uyu mugore ati“ Yahise abumbura amaso ari kubira icyunzwe. Ako kanya nahise njya mu biro byanjye mpamagara Polisi”.

Uyu mugore ngo yaje kwitaba Imana.
Ubwo uyu mugore yari amaze kugaragara ko ari muzima ubwo bari bagiye kumushyingura , umuryango we wahise umusubiza ku bitaro byari byababwiye ko yapfuye , ariko n’ ubundi yari afite intege nke ndetse mu masaha make cyane yahise yitaba Imana.

Umuryango wanyakwigendera , wariye karungu , kuri ubu uri gusaba ubuyobozi bw’ ibi bitaro gutanga ibisobanuro by’ uburyo batangaje ko yapfuye kandi yari agihumeke.

Amakuru akomeza avuga ko Polisi y’ iki gihugu yatangiye gukora iperereza aho yatangiye kubaza ibitaro byakiriye nyakwigendera bwa mbere.

Related posts