Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe: Nyuma yuko Umugore wa Museveni atangaje amasengesho agiye gukorwa, abatavuga rumwe na leta batanze ibindi byifuzo byo gusengerwa. soma inkuru irambuye witonze!

Igihugu cya Uganda gisanzwe kiberamo udushya twinshi kandi dusekeje ariko kuri uyumunsi ibyabaye byo sinabyita agashya kuko bisanzwe ariko ikidasanzwe kirimo ni ayamasengesho agiye kuba, ikigiye gutuma aya masengesho aba ndetse n’umwuka ayamasengesho yazanye muri ikigihugu. mubusanzwe ibihugu byose bigira abantu baba batavuga rumwe n’ubutegetsi buba buriho ariko iyo bigeze mubihugu bimwe na bimwe nka Uganda ndetse n’ibindi, akenshi usanga uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka bugenda bugeza ibintu bitandukanye kurwego rutandukanye.

Nyuma yuko Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita kuburenganzira bwa muntu ugaragaje ko ikigihugu kiri mubiza ku isonga muri Africa mukurya Ruswa cyane, ibi byababaje umufasha w’umukuru w’igihugu Madam Jeannette Museveni ndetse ahita atangaza ko hagiye kujyaho kujyaho gahunda y’amasengesho yo gusengera igihugu ndetse no gusengera aba baswe no kurya ndetse no gutanga Ruswa muri iki gihugu.

Uyumubyeyi akimaa gutangaza ibi, benshi mubatavuga rumwe na leta ya Uganda bahise bazamura ibyifuzo bindi bifuza ko nabyo byazasengerwa hamwe n’ikifuzo cyo kurwanya Ruswa. bimwe muri ibyo byifuzo harimo no kuba umutegetsi w’igihugu uriho akaba n’umugabo w’uwazanye igitekerezo yakurwa kubuyobozi ubundi igihugu kikayoborwa ngo nuwo abaturage bahisemo.

Nubwo kugeza ubu ntamuntu wigeze agira icyo yongera kuvuga kuri iki kibazo, ariko byatunguye benshi mubabonye ubu butumwa uyumuyobozi yanyujije kurukuta rwe rwa Tweeter ariko abatera Comment bo bakomeza kwandika byinshi bitandukanye basaba Madam Jeannette Museveni kuba yatabara igihugu muri ayamasengesho agiye gutangiza maze bikaba ngo byafasha abatuye muri Uganda kuba babaho mumahoro, ndetse n’umudendezo mugihugu cyabo kizira Ruswa nkuko umuyobozi yabyifuje.

Related posts