Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ntibisanzwe:  Nyuma yuko ashyingiranywe nigipupe  ngo cyamuteye inda ubu yarabyaye

Ngikubita amaso igipupe mama yari anzaniye nahise njya murukundo nacyo Rocha

Umugore wo muri Brazil yatangaje ko yabyaranye nigipupe mama we yamuhaye  bakaza gushyingiranwa

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye harimo Daly Mail babyandika, Meirivone Rocha Moraes w’imyaka 37 utuye hariya muri Brazil ngo yahoraga ajya muri salle babyiniramo  akabura uo babyinana (dance partner) , mama we rero akimara kubona guhangayika kumukobwa we yamuguriye igipupe kinini kandi kirekire. Amaze guhabwa iki gipupe, Rocha yatangaje ko yahise ajya murukundo nacyo akikibona ( coup de foudre or love at first sight).

Nyuma rero yo kugunda iki gipupe kitwa  Marelo aba bombi bahise bakora ubukwe bwitabiriwe n’abantu 250. Ubwo yajyezaga ijambo kubitabiriye ubukwe bwe Rocha yagize ati” ni umunsi mwiza cyane kurinjye, nuzuye amarangamutima cyane. Uyu niwe mugabo nahoze nifuza mubuzima bwanjye. Gushyingiranwa na Marcelo nibyiza cyane. Ntabwo arwana nanjye, ntabwo aburana nanjye kandi aranyumva cyane. Marcelo ni umugabo mwiza utanca inyuma. Ni umugabo buri mugore wese yakifuza kubana nawe. Igihe mama yakoraga Marcelo maze tukibwirana , nahise njya murukundo nawe ako kanya. Byari urukundo rwako kanya. Impamvu nuko ntagiraga dance partner, nahoraga njya mutubyiniro ariko simbone uwo tubyinana. Rero nibwo marcelo yaje mubuzima bwanjye maze byose bihita bisobanuka. Ubukwe bwari bwiza cyane.”

Rocha yakomeje agira ati” mu ijoro ry ubukwe bwacu twagize ibyishimo bidasanzwe. Afite qualities nyinshi cyane gusa igice cyo hasi ni umunebwe ntabwo akora pe. Ariko njye ndi indwanyi cyane nzatuma hagati yacu bigenda neza.

Nyuma rero yuko Rocha shyingiranwe nigipupe marcelo, yatangaje ko ubu bibarutse umwana wabo wa mbere usa neza cyane na papa we. Mukubyara kuyu mugore hari docteur, numwungirije (nurse). Avuga kumwana bibarutse uyu mugore Rocha yagize ati ‘’ Nibyo ni ukuri marcelo yanteye inda. Ntabwo yigeze yiyitaho ntanubwo yakoresheje agakingirizo. Nyuma naje gukoresha test (teste de grosesse) basanga ndatwite, byarantunguye pe kuko Marcelo twari kumwe iminota 35 gusa, yewe ararenze cyane. Birambabaza cyane iyo abantu bavugako ari ibya fake , bintera agahinda. Ndi umugore ufite imico myiza , yaba papa cyangwa maam bantoje kuvuga ukuri buri gihe, kuba umuntu mwiza bitari kugira ikintu mfatirana ‘’

Nubwo ngo uyu muryango ufite ibibazo byubukungu ariko amakuru aravuga ko ababyeho neza kandi bishimye cyane.

Related posts