Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntibisanzwe kandi birababaje I Karongi haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’abantu batanu bo mu muryango umwe mu gihe kandi uruhinja rwaburiwe irengero.

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023 mu mudugudu wa Kabahizi mu Kagari ka Mata mu murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’abantu batanu bo mu muryango umwe ndetse uruhinja ruburirwa irengero.

Inkuru mu mashusho

Iyo nkuru mbi yatashye imusozi y’urupfu rw’abantu batanu bo mu muryango umwe barohamye mu kiyaga cya Kivu naho umukecuru n’umwuzukuru we barapfa mu gihe uruhinja rw’iminsi irindwi rwo rwaburiwe irengero.

Mu makuru yamenyekanye n’uko umugore wari uvuye mu Bitaro bya Kibuye kubyara n’abari bamuriho kwa muganga, bahisemo kunyura inzira y’amazi kuko babonaga ariho hafi nuko bageze mu Kivu hagati bari hafi kugera iwabo bahuye n’umuyaga mwinshi ubwato barimo burarohama.

Muri ubwo bwato kandi hari harimo umugabo we, uruhinja rw’iminsi irindwi n’umwana we w’imyaka ibiri n’igice ndetse na nyirabukwe w’imyaka 51 y’amavuko.

Gusa ubwo bwato buto bw’ibiti bukimara kurohama umugabo n’umugore bagerageje koga bavamo ari bazima banavanamo umwana wabo ariko kubw’amahirwe make yaje gupfa yageze imusozi.

Nyuma y’uko uyu mugore n’umugabo barokotse iyi mpanuka babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na bwo bubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu mazi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba Bwana Ngendo Fabien yatangaje ko bamaze kubona imirambo ibiri. Aho yagize ati “Uruhinja ntabwo turarubona turi kumwe n’inzego z’umutekano ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bari kudufasha gushakisha”.

Abasize ubuzima muri iyi mpanuka ni umwana w’imyaka ibiri n’igice na nyirakuru w’imyaka w’imyaka 51 mu gihe undi mwana wari umaze iminsi irindwi avutse ataraboneka.

Uyu muyobozi kandi yakomeje aha abaturage abaturage ubutumwa bw’ihumure ndetse anabasaba ko mbere yo kujya mu Kiyaga cya Kivu bajya babanza kwambara amakote y’ubwirinzi kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Related posts