Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ntankuru ibura kibara koko.ibya leta ya Congo na M23 bigiye gutangira bundi bushya. ngaya amakuru yiriwe avugwa mu Rwanda no hanze!

Amakuru atandukanye yiriwe avugwa kuri uyuwa gatatu italiki 20 Nyakanga 2022 reka tuyahere muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. ikigihugu kimaze igihe kitari gito mu ntambara iri guhuza abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC , amakuru aravuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje gutikiza abasirikare ba leta aho abasaga ibimbi berekeje kwivuriro nkuko ayamakuru yatangajwe na Croix rouge ikorera muri iki gihugu.

Usibye kuba kandi ibi byabaye, leta ya congo yaramukiye mubwoba budasanzwe ndetse mugitondo cyo kuri uyumunsi abasirikare barenga ibihumbi bitatu magana arindwi baramukiye mumujyi wa Goma murwego rwo gukomeza gukaza umutekano ndetse nk’ikimenyetso cy’ubwoba bukomeye cyane izi ngabo zagaragaje ko zifitiye abarwanyi ba M23.

Tuvuye aho kandi reka tunyarukire gato kuntambara ikomeye cyane iri guhuza abasirikare ba leta ya Ukraine ndetse na leta ya’uburusiya. iyintambara imaze igihe kitari gito ihuza impande zombi aho bagiye bapfa impamvu za Politike, kurubu igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyonyine kiri gukomeza kungukira cyane muri iyintambara ndetse bikaba bigaragazwa nuko amafranga yabo akomeje kuzamura agaciro amanywa n’ioro mugihe ifaranga rikoreshwa cyane kumugabane w’uburayi i yero rikomeje kugenda rita agaciro kurwego rugaragarira buriwese ubasha kubireba. usibye ibi kandi icyo wamenya kuri iyintambara nuko ibice byinshi bya Ukraine byatangiye gusa naho bibona agahenge ndetse benshi mubaturage bakaba batangiye kugenda basubira mubyabo buhoro buhoro.

Reka amakuru yacu muyiriwe avugwa tuyasoreze hano mu Rwanda. hano mu Rwanda abantu bacitse uruhondogoro kumbuga nkoranyambaga nyuma yaho inzu y’ubucuruzi iherereye mukarere ka Gasabo isanzwe izwi nka KBC hasohotse itangazo riyishyira mucyamunara. benshi mubabibonye bakoresha urubaga rwa Tweeter banenze cyane imitangirwe y’inguzanyo ndetse abenshi bemeza ko igihe gitangwa kunguzanyo y’igihe kirekire usanga ari gito ndetse bikaba arinabyo bituma amazu y’ubucuruzi ya hano mu Rwanda aba ahenze bigatuma ayamazu abura abakiriya maze ugasanga ibintu nkibi birabaye. nibyinshi byagiye bigarukahwaho ariko izi zikaba arizo ngingo zingenzi.

Related posts