Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

”Ntabwo u Rwanda rwinginga uwo ariwe wese ngo rujye kugarura amahoro muri Congo” Perezida Paul Kagame

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yabajijwe ibibazo byinshi byibanze ku mutekano cyane cyane ku mibanire n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yabajijwe uko abifata kuba ingabo za East African community zajya kugarura amahoro muri Congo ariko zitarimo ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati ntabwo u Rwanda rwinginga uwo ariwe wese ngo rujye kugarura amahoro muri Congo”

Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ibibazo hafi ya byose yabajijwe byibanze ku mutekano ndetse n’ibibazo by’impunzi n’abimukira. Ku by’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko icyo yifuza ari amahoro.

Umunyamakuru yamubajije icyo yavuga ku kuba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo idashaka ko ingabo z’u Rwanda RDF ziba hamwe n’izindi za East African community zizajya kugarura amahoro mu Congo, maze Perezida Kagame amusubiza ko u Rwanda rutari kwinginga uwo ariwe wese ngo rujye kugarura amahoro muri Congo. Ati mu by’ukuri bizananshimisha ibibazo nibikemuka tutabigizemo uruhare.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (East African community) iheruka guteranira muri Kenya itumijwe na Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango muri iki gihe. Ni inama yafatiwemo umwanzuro ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hoherezwa umutwe w’ingabo zihuriweho z’aka Karere ukajya kurwanya M23.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo yavuze ko idashaka ko ingabo z’u Rwanda zazaba ziri muri izi za East African community kuko irushinja gutera inkunga uyu mutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, ahubwo narwo ku rundi ruhande rugashinja Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwifatanya na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Related posts