Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ntabwo bibaho pe kutabona umugabo udaca inyuma umugore we , uwo nta n’ ubwo abaho kuri iyi Isi yaruremwa_Belinda

 

Ubusanzwe gucana inyuma ni igikorwa kigayitse ndetse cyandagaza cyane uwo mwashakanye cyangwa uwo mubana , uwo mwemeranyije kubana mu byiza no mu bibi.Iki gikorwa akenshi gikorwa n’abagira inda ndende bigereranywa n’abatanyurwa mu buzima busanzwe, Mu gihe umugabo cyangwa umugore aciye inyuma uwo bashakanye aho ari atekereza ko ahaze gusa abahanga bavuga ko ntawe uhaga imibonano kimwe n’uko ntawe uhaga ibyo kurya.Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu ashobora kuba ashonje nonaha mukanya akarya ariko akongera agasonza.

Kurya cyangwa kunywa bigereranywa nibyo.Uwitwa Belinda mu kiganiro yagiranye na Sabin, yagaragaje ko nta mugabo udaca inyuma uwo bashakanye ndetse ko uwo mugabo ntawe ubaho.Ibi yabivuze asa n’ukomeje kandi ubona ko asa n’uwababajwe cyane mu rukundo dore ko yagiriye inama abagore bapfusha abagabo babo bakongera gushaka abandi.

Yagize ati:”Ntabwo wamfusha umugabo ngo wongere ushake undi. Oya pe ! Umva nkubwire , njye narapfushije umugabo , kuri njyewe , ntabwo nakongera gushaka rwose.Ariko ari ugutandukana bisanzwe, mbonye undi namushaka kuko gushaka undi mugabo waratandukanye n’uwambere ni ukugira ngo wongere wishime ariko gupfakara biratandukanye cyane”.

Erega , hari ubwo ushaka uwambere bikanga , n’uwakabiri bikanga ariko uwa Gatatu ntabwo bibaho.Erega ntabwo wabona umugabo utazaguca inyuma, umugabo udacana inyuma ntabwo abaho rwose.Byibura ushobora guhura n’abantu batatu ariko nanone muri wowe nawe harimo uba warananiranye pe”.

Ese wowe uhereza urukundo agaciro kangana gute ? Ese ni gute ushobora gutekereza ko umugabo ashobora guce inyuma uwo bashakanye akumva atekanye ntakibazo afite ? Ubusanzwe ntabwo biba byoroshye kumva ko urukundo rubabaza ariko abantu bagirwa inama zo kutababaza abantu babo.

Related posts