Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu

 

Gateka Esther Brianne wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne, akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda nyuma y’uko abatijwe mu mazi menshi, yavuze ko kuri ubu atakwemera kubana na Israel Mbonyi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

 

Uyu mukobwa wabatijwe ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 muri Elayono Pentecost Blessing Church, mu kiganiro cyihariye yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko aho bigeze atakwemera kubana na Israel Mbonyi, ngo abe umugore we. Mu kiganiro kirekire yagiranye na Murungi Sabin yavuze ko nyuma yo kwakira agakiza ashaka kubana n’umugabo ukijijwe kandi abizi neza ko afite imico myiza.

 

Umunyamakuru Murungi Sabin baganiraga yamubajije ibyo ashaka ku musore bazakundana, undi amusubiza agira ati “Umusore utazi Imana ntacyo napanga nawe.”

 

Uyu munyamakuru yahise amubaza niba ashaka Israel Mbonyi. Ati “Ubwo urashaka Israel Mbonyi kandi yarakwanze?.”

 

Dj Brianne utajya uripfana yahise amusamira hajuru avuga ko atakwemera Israel Mbonyi. Ati “Njye Israel Mbonyi namwemera? (abisubiramo), Mbonyi uba wicaye gutya ajunjamye, adashaka kwivugira n’ijambo na rimwe. Abantu bamubwira ngo bakuvuze nabi akisekera. Njyewe uwo mugabo namwemera?.”

 

“Umva ndashaka umugabo w’ibirere!, Mbonyi njye ntabwo namwemera. Ari kera nari kumwemera ariko ubu ntacyo twavugana kandi nta n’ubwo ashobora kubona umukobwa nkanjye.”

 

Uyu mukobwa yongereyeho ati “Mbonyi ashobora kuba aririmba indirimbo za ‘Gospel’, ariko sinzi niba akijijwe ashobora kuba aririmba indirimbo za ‘Gospel’ ariko adakijijwe, kandi njyewe nkeneye umugabo ukijijwe.”

 

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda, akomeje gutungura abantu kuko nyuma y’uko abatijwe yahise atangaza ko mbere yo kubatizwa yakoraga icyo ashaka cyose nta cyo atinya, ariko ubu agiye kujya atinya Imana kuko yagiranye igihango na Yesu.

 

Kuri ubu Dj Brianne yavuze ko nyuma yo kubatiza ashaka kuzakundana n’umusore ukijijwe kandi wubaha Imana. Uyu mukobwa kandi akunze kuvuga ko akunda Imana kubera ubuzima yamukuyemo aho yabaga ku muhanda kuri ubu bikaba byarahindutse aho afite n’umuryango ufasha abana baba ku muhanda.

 

Related posts