Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Niyo Bosco aravugwa mu rukundo n’inkumi yuje uburanga

Niyo Bosco umaze kwamamara mu muziki nyarwanda bikomeje kuvugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa mwiza witwa Keza bitewe n’amashusho yagaragaye bahuje urugwiro.

Mu mashusho uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragara ari kumwe n’uyu mukobwa basohokanye barimo gusangira, Niyo Bosco amucurangira guitar n’indirimbo bigaragara ko bahuje urugwiro byatumye abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Niyo Bosco ari mu rukundo n’uyu mukobwa witwa Keza, gusa aya mashusho yaje guhita asibwa kuri Instagram bitegetswe n’ubuyobozi bwa Kikac.

Ni kenshi usanga abantu bibaza niba uyu musore yaba afite umukunzi gusa Niyo Bosco iyo abajijwe iki kibazo akunze kuvuga ko ntawe afite ibi byaje gutuma abantu bakibona ano mashusho batangiye kumwifuriza amahirwe masa gusa bandi nabo bakomeje kuvuga ko ashobora kuba ari gutwikira indirimbo ye yaba ari hafi gushyira hanze nk’uko bivugwa ko bamwe mu bahanzi basigaye nabikora.

Related posts