“Nimekuona”_Indirimbo ya Gisa Claudine ishingiye ku buhamya bwihariye bw’urugendo rwe n’Imana_Video

 

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisa Claudine, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nimekuona”, indirimbo asobanura ko ishingiye ku buhamya bwihariye bw’urugendo rwe n’Imana.

Izina Nimekuona risobanura “Narakubonye”, rikaba rifite igisobanuro cyimbitse kigaragaza aho umuntu agera akamenya, akiyumvamo kandi akibonera ko Imana imuri hafi mu bihe byose. Gisa Claudine avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ayikomoye ku byo yanyuzemo, ayiririmba ashima kandi ahamya imirimo ikomeye Imana yamukoreye.

Yagize ati: “Nimekuona nayanditse mpamya imirimo ikomeye Imana yankoreye. Ni indirimbo ivuga uko nabonye ko Imana itigera itererana abayizera.”

Uyu muhanzikazi agaragaza ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeje gusakara hose, yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, kandi ko ari ubutumwa bwuzuye, bwiza kandi butagira iherezo. Yongeraho ko nubwo ubuzima butari inzira igororotse, Yesu aba ari imbere muri byose, haba mu bihe byiza cyangwa mu bigoye, akaduha imbaraga zo kubicamo no gukomeza urugendo.

Gisa Claudine anavuga ko yahishuriwe ko mu murimo w’Imana hari byinshi byo gukora, kandi ko Imana imufiteho umugambi. Yemeza ko nta mbogamizi n’imwe ishobora gutuma areka kuririmba, kuko kuririmba ari wo muhamagaro we n’isoko ry’ihumure.

 

Ati: “Iyo ndi kuririmba numva ndi aho nakabaye ndi. Kuririmba ni ho iwanjye, kandi nta musozi n’umwe wambuza kuririmba, uretse igihe ntaba nkiriho.”

Yasoje asaba abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kumva “Nimekuona”, kuko irimo ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gushimira Imana no gukomeza abari mu bihe bigoye. Yongeyeho ko hari n’izindi ndirimbo ari gutegura, kandi ko uko Imana izajya imuha ubutumwa, azajya abugeza ku bantu mu rwego rwo kububaka no kubashimangira mu kwizera.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GISA CLAUDINE YISE NIMEKUONA

 

Gisa Claudine yavuze ko afitiye abakunzi pe ibintu byinshi arimo kubategurira.
Nimekuona ni indirimbo ya Gisa Claudine ishingiye ku buhamya bwihariye bw’urugendo rwe n’Imana