Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Niba ukunda kunyar*a muri Douche igihe woga bihagarike nonaha; dore ibyakubaho

Umuco wo gukaraba umubiri wose uwusangana benshi ku isi, hari abahitamo koga mu gitondo, n’abahitamo koga nijoro, yewe hari n’abemeza ko bishoboka kuba hari ibice by’umubiri bikwiye kozwa buri gihe n’ibindi wajya woza rimwe na rimwe.
Igihe cyose wakongera  hari imico impuguke, naba Doctors benshi bagusaba gucikaho ugiriye ineza y’ubuzima bwawe.

Dore igihe bizagusaba kugira ngo urukundo wamukundaga rube rwagushyizimo burundu; Impuguke zirakuburira.
 

  • Ntukwiye kwimenyereza Kunyar igihe uri koga umubiri wose cyangwa uri muri Douche

Inshuro nyinshi, ibyumba byagenewe gukarabirwamo, usanga byegereye cyane ubwiherero, bityo bigasa n’ibyumvikana ko ntawukwiye gusoba mu cyumba cyo gukarabiramo mu gihe yegereye ubwiherero bwagenewe icyo gikorwa ; gusa abaganga batandukanye igihe bagira umuntu kudasoba igihe ari muri douche bemeza ko bishobora kukugiraho ingaruka ku mubiri wawe.

Alicia Jeffrey-Thomas, ufite doctorate muri Physical therapy, yemeje abantu mu magambo ye agira ati “Niba unyara igihe uri koga umubiri wose birashoboka ko uri gutoza ubwonko bwawe kwibwira ko ugomba kunyara igihe wumva urusaku rw’amazi yo muri douche”

  • Niba usoba uri muri douche, ushobora kuba uri gutoza ubwonko bwawe ko unyara itega igihe cyose wumvise urusaku rw’amazi.

Itondere ibi bintu bitatu mu gihe wagiye gushyingura kuko nawe ushobora guhita uhura n’akaga gakomeye. Dore icyo impuguke zivuga.

Birashoboka gufata ibi nk’ibintu byoroheje, gusa siko biri kuko igihe uko wumvise amazi ubwonko bugasaba kujya gusoba birashoboka ko bizakubangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Jeffrey-Thomas mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Buzzfeed, yemeje ko ibyo biba bibaye aribyo bita Pavlovian effect.

Uyu Thomas yagize ati “Gusoba bishingiye ku bintu bibiri; 1. uruhago rw’inkari ruzibika  , 2. ubwonko butegeka uruhago kuzirekura, bityo ntago ari byiza ko hagira ikindi kintu cya gatatu kiza kwivanga muri iyo mikorere, cyaba ari urusaku rw’amazi cyangwa ibindi”.Uyu Thomas kandi yemeje ko ibi bishobora, kuri bamwe, kubateza ikibazo cyo kugira uruhago rutabasha kubika inkari, uruhago rurekura inkari ku buryo bworoshye, ikintu kitari cyiza uwariwe wese atakwifuza.

Kutanyara mu bwogera igihe wiyuhagira bishobora kurinda ubuzima bwawe
Uyu Thomas mubyo yabwiye Buzzfeed yagize ati “Gusoba mu bwogera ni kimwe mu bintu byangiza uruhago rwacu dukwiye kwitaho no kugendera kure, kuko uyu muco utangira ari muto, ushobora kuzakugeza ku rwego wisanze uri umuntu usoba mu mwenda w’imbere uba wambariyeho, uri umuntu utakibasha kwitegeka no gutegeka bikwiriye igihe cyo kurekura inkari no kuzigumana”

Related posts