Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ni nde uzabazwa amaraso ya Banye_ Congo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO , Tshisekedi yavuze uruhande ahagazeho

Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu Inama y’ Abaminisitiri yayoboye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’ imfu z’ abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo yamagana ubu butumwa we yemeza ko bwagiriye akamaro gakomeye igihugu cye, nk’ uko Ikinyamakuru Ukwezi dukesha ino nkuru kibivuga.

Patrick Muyaya , Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo , Kinshasa yatangaje ko kimwe n’ abandi banyekongo ,Perezida Tshisekedi yababajwe bikomeye n’ ururpfu rw’ abasikare ba UN baguye mu myigaragambyo yamagana ubutumwa bwayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( MONUSCO).

Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Beni, Butembo Goma , Uvura n’ ahandi , bimaze kwemezwa ko abarenga 20 bamaze kuyiburiramo ubuzima.

Perezida Tshisekedi kandi yanahishuye igihe ubu butumwa bw’ Umuryango w’ abibumbye buzavura mu gihugu cye , aho yavuze ko umwanzuro w’ Akanama gashinzwe amahoro ku Isi , uvuga ko MONUSCO izava muri Congo, Mu mwaka 2024.Cyakora Tshisekedi avuga ko iki gihe gishobora kongerwa bigendanye n’ ubusesenguzi bw’ impuguke za UN.

Muri iyi nama kandi , Thsisekedi yasabye Minisiteri y’ Umutekano gukurikiranira hafi ibikorwa by’ abigaragambya hirindwa ko bishobifa kongera guteza akaga nk’ ako byateje i Butembo ubwi hicwaga bamwe mu bakzi b’ Umuryango w’ Abibumbye.Imyigaragambyo irwanya ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, mu mujyi wa Goma, aho abigaragambya binjiye mu kigo cya MONUSCO basahura ibikoreho byose.

Related posts