Ni nde uyoboye dosiye ya M23? Ukuri kuri Doha, Washington na Genève kwatunguye benshi

 

Dosiye ya AFC/M23 ntiyahinduriwe umujyi, ahubwo yahinduriwe imiterere n’uburyo icungwa, uyu munsi, ibiganiro by’amahoro byacitsemo ibice, buri ruhande rufite aho rugarukira n’uruhare rugaragara mu gukemura iki kibazo kimaze igihe gihangayikishije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Doha ni yo ikomeje kuba umutima w’ibiganiro bya politiki hagati ya Kinshasa na AFC/M23,ni ho hashyizwe umukono ku masezerano y’ingenzi ku wa 15 Ugushyingo 2025, afatwa nk’ishingiro ry’inzira iganisha ku mahoro arambye. Ibiganiro bibera muri Qatar byibanda ku bibazo by’ingenzi birimo imiterere ya M23, kugarura ubutegetsi bwa Leta mu bice yafashe, ndetse no gushaka igisubizo kirambye ku mutekano n’imiturire y’abaturage.

Mu gihe Doha iyoboye ibiganiro, Washington yo igaragara nk’ifite ijambo rikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha igitutu cya dipolomasi n’ibihano kugira ngo impande zirebwa n’aya masezerano zubahirize ibyo ziyemeje. Ibi bituma Amerika igira uruhare rukomeye, nubwo itari ku meza y’ibiganiro bya buri munsi.

Ku rundi ruhande, Genève ifite uruhare rudasanzwe ariko rutari urwa politiki,aha ni ho hibandwa ku bikorwa by’ubutabazi, kurengera abasivili no gukemura ibibazo bya tekiniki bijyanye n’ingaruka z’intambara. Imiryango mpuzamahanga ikorera i Genève, irimo n’Umuryango w’Abibumbye, ikurikirana uko ibintu bihagaze, igatanga ubufasha aho bukenewe.

Ibi byose bigaragaza ko nta mujyi umwe ufite ububasha busesuye kuri dosiye ya AFC/M23. Doha iyoboye ibiganiro bya politiki, Washington igashyiraho igitutu cyihutisha ishyirwa mu bikorwa, mu gihe Genève ifasha mu rwego rw’ubutabazi n’imicungire y’ingaruka z’intambara.

Mu yandi magambo, nubwo hari imbaraga zinyuranye, Doha ni yo igifite ijambo rikomeye mu biganiro by’amahoro, mu gihe Washington na Genève byuzuza iyo nzira mu buryo butandukanye butuma dosiye ya M23 irushaho kuba mpuzamahanga.