Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngororero: Umwana yakoze agashya akora imodoka igenda Kilometero eshatu, inkuru irambuye

Dusabumugisha Gervasi atwaye imodoka ye

Mu Murenge wa Muhanda wo mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’ umwana witwa Dusabumugisha Gervasi wakoze imodoka ikoresha umuriro w’ amashanyarazi , imaze kugera ku rwego rwo kugenda Kilometero eshatu.

Dusabumugisha yiga mu mwaka wa Gatatu w’ amashuri yisumbuye kuri GS Rubare mu Karere ka Nyabihu.

Uyu mwana yavuze ko yakunze kujya akinisha gukora utumodoma duto dukoresha umuriro w’ amashanyarazi aribyo bimugejeje ku yo ashobora kwicaramo ikagenda.

Iyo modoka nini yayikoze yifashishije amapine y’ingorofani ashyiramo moteri ya moto na batiri ibika umuriro ikoresha. Iyo uyitegereje ubona iri mu bwoko bwa rifani.

Yagize ati “ Iyi modoka ikintu cy’ibanze gituma igenda, ni aka ngaka ni nka dinamo ndazigura nkongeramo insinga zifite imbaraga. Urabona aka ni agasanduku ka moto kaba karimo vitesi gahuza n’iyi dynamo iba irimo umuriro w’amashanyarazi, noneho nkakoresha batiri y’imodoka ariyo iri aha ngaha. Nkabihuza imodoka y’amashanyarazi ikaba iruzuye.”

Gushyiraho amapine y’ingorofani ngo nibwo bushobozi yabonye ariko ngo afite ubushobozi hari n’ibindi bikoresho yakoresha ikagenda urugendo rurenze Kilometero Eshatu kandi ikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Nababwiye ko igenda kilometero Eshatu ariko izigenda iri kuvunagurika kubera ko nta rasoro ifite ndamutse mbonye nk’ubushobozi ni ugukora imodoka ikajya igenda ahantu hose kandi ikoresha umuriro w’amashanyarazi.”

Dusabumugisha yagerageje kuyikora kuburyo ikora nk’izindi modoka zisanzwe. Ishobora gusubira inyuma, ifite vitesi eshanu ndetse ibinyoteri byayo birakora.

Ababyeyi be basabye ko yahabwa uburyo bwo kwiga ibijyanye no gukanika imodoka kuburyo yabikuramo ubumenyi bwamufasha kunoza umushinga we.

Umubyeyi we Nyirahabyarimana Solina yagize ati “Yiga mu mashuri y’Uburezi bw’imyaka 9 muramutse mudufashije akabona ishuri ryiza, ashobora gukora n’ibirenze imodoka. Ubimubonamo afite impano.”

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, , yabwiye TV1 dukesha ino nkuru ko bazareba niba ababyeyi nta bushobozi bafite bakabona kumuhuza n’ibigo byamufasha nk’umwana ukomoka mu muryango utishoboye.

Ati “Habanza hakarebwa ubushobozi bw’ababyeyi, byagaragara ko nta bushobozi bafite, hakarebwa ko mu bushobozi bw’Akarere bwaba buhari hanyuma tukaba twamuhuza n’ibigo by’ikoranabuhanga hanyuma agafashwa nkuko abandi bana batishoboye bafashwa.”

Uyu mwana yagiye agerageza gukora imodoka zitandukanye. Iwabo mu rugo iyo umusuye akwereka indi ntoya yo mu bwoko bwa tingatinga yakoze yifashishije ibimeze nka serenge zifashishwa mu gutera urushinge kwa muganga.

Related posts