Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngororero: Hari umubyeyi uri gutabaza asaba ubutabera nyuma y’uko hari umusaza bikekwa ko yasambanyije umwana w’imyaka itanu akamwanduza indwara zitandukanye none ubuzima bwe bugeze ahakomeye .

Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange mu kagali ka Bambiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Munyandamutsa Boniface w’imyaka 59 uvugwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa nyirakuru atifuje ko amazina ye ajya hanze.

Inkuru mu mashusho

Bikaba bivugwa ko kugira ngo bimenyekane ari uko uriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe yarwaye mu myanya ye y’ibanga indwara zimeze nk’izandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyirakuru w’uyu mwana w’umukobwa yatangarije RADIO/TV1 ari na bo dukesha iyi nkuru ko icyo gihe yagiye kumuvuza kwa muganga, bakamubwira ko ubusanzwe abana nk’aba batajya bandura bene izi ndwara bamusaba kuba yaganiriza umwuzukuru we akamenya niba ataba yarafashwe ku ngufu.

Gusa uyu mwana nyuma yaje kuvuga ko hari ikintu umusaza baturanye yamukojeje mu myanya ye ndangagitsina yita ‘Akanyoni’ bakaba bakeka ko yamusambanyije. Uyu mukecuru yagize ati “afite ibintu by’amashyira mu gitsina, mujyanye kwa muganga bansaba kumuganiriza, umwana namuganirije ambwira ko yabikorewe na Munyandamutsa Boniface avuye kwiga mu irerero nyuma yo gusanga mwarimu ataje, mu gutaha atora udukwi mu nzira ahagana aho Munyandamutsa yaguze ubwatsi, umwana amugeze iruhande ahita amufata amushyira munsi y’umukingo amukuramo ikabutura yari yambaye, ngo nyuma amushyiramo ikintu atazi mu kanyoni ke.”

Uyu mukecuru kandi kandi anavuga ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama yatangiye kuvuza uyu mwana ariko akaba atarakira, akaba asaba ko yakorerwa ubuvugizi ndetse agahabwa n’ubutabera.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Bwana Niyihaba Thomas yavuze ko iki kibazo nawe akizi, icyakora ngo uwo musaza ukekwaho kwanduza umwana w’imyaka 5 indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Gusa hari andi makuru avuga ko uwo musaza atari ubwa mbere atawe muri yombi, kuko mu myaka yashize nabwo yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza nk’uko byatangajwe n’ababyeyi b’uwo mwana, icyakora ngo nubwo babwiwe ko icyaha cyari cyaramuhamye yaje kurekurwa atamaze iminsi ingana n’icyumweru afunze.

Mu gihe akurikiranyweho ibyo byaha kandi ingingo y’133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igifungo cya burundu, iki gihano kikaba kandi kidashobora kugabanwa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Related posts