Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma:Ngo nta mugore ucyahukana,hahukana abagabo.

Mu Murenge wa Mugesera ho mu karere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’abagabo bahitamo kwahukana bagata ingo zabo kubera guhihoterwa n’abagore babo cyane ko basigaye bakubitirwa no mu ruhame.

Ndagijima Thomas utuye mu mudugudu wa Nyamirambo avuga ko amaze icyumweru yahukanye nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’umugore.

Yagize ati:”Mu kwezi gushize yafashe ibiryo abana bambikiye ashyiramo ifumbire mvaruganda,nimba amfumbira cyangwa yarashakaga ko mbyibuha simbi.Umwana yaraje yirukanka arambwira ngo papa ugiye gupfa ibiryo byawe mama yashyizemo ifumbire.Njyewe nanahukanye nabi aho najya mumfuruka ngana gutya mfite imyaka 55 hanyuma nkaba ndara iwacu.”

Ndagijimana Thomas akomeza avuga ko umugore aherutse ku mukubitira mu ruhame.

Ati:”Ejo bundi mu gihe cy’umupira kuwa gatanu yaraje arifata ansanga hano ku kibuga cy’umupira andeba nicaye nk’uko nicaye gutya umupira wari wabaye ahita ankubita inshyi eshatu mu ruhame aha ngaha ndetse na n’ubu ugutwi ku ruhande kumwe ntikumva.”

Mukanderere Athanasia nawe arasobanura imibereho ya se uri mu bagabo bahukanye.

Yagize ati:”Papa ejobundi yari agiye kuribwa n’inyamaswa mu ishyamba yahukana,papa yagira ngo aravuze,mama agatera hejuru,papa ati n’ubundi warandangije umunsi tuvuga inkwano tugasezerana,njyewe ndigendeye ubwo ngubwo data iyo agiye ndamukurikirana nkamubaza impamvu agiye akambwira ko mama yamutesheje umutwe noneho njyewe nkegera basaza banjye nkababaza ngo kuki mumenesha data kandi ari we watuzanye ku isi ni ukubera iki?”

Ingero z’abagabo bahukanye zo ni nyinshi nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo batazi aho bamwe bahungiye.

Umwe yagize ati:”Abagore barahukana,hasigaye hahukana abagabo!”

Undi nawe ati:” Mpazimaka umugore we yaraje amumenaho amazi ashyushye,ibaze umugore uzana amazi ashyushye akayamena ku mugabo! Hari Kamatari hepfo aha,ejo bundi umugore we yafashe undi mugabo amuzana mu rugo amaze kunuzana mu nzu ubu umugabo yarahunze hasigayemo uwo umugore yazanye.Yewe abagabo hano bahukanye ni benshi kuko bararenga n’icumi ahubwo.”

Abagabo basanga n’abo igihe ari iki ngo bakorerwe ubuvugizi bareke gukomeza guhohoterwa.

Umwe yagize ati:”Na nimugoroba nabyibajije nti Imana y’abagabo ntabwo ikibaho,iyo abagore niyo ihari?Twagira ubuvugizi muri iyi leta y’ubumwe bakaturenganura,tukareka kwahukana tukagaruka mu ngo noneho tukarera abana bacu.”

Undi nawe ati:”Icyakorwa nuko mwarwanya kwishyira hejuru kw’abagore,mukarwanira ishyaka abagabo n’abo bakagira agaciro.”

Ndayambaje Emmanuel, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera avugana na Radio TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko ikibazo cy’abagabo bahukana atari akizi.

Yagize ati:”Abagabo bahukanye iyo kwahukana bibayeho haba hari ikibazo muri uwo muryango,kwahukana ntabwo ari cyo gisubizo kuko haba habayeho gutezuka ku nshingano Gusa habaho kureba uburyo abantu bagikemura.”

Gitifu akomeza atanga inama z’uburyo byagakwiye kugenda.

Ati:” Inama ni ukubana neza n’abo bashakanye no kwita ku mibereho myiza y’umuryango bakirinda ubusinzi,n’izindi ngeso mbi zibandarika ahubwo bakirinda amakimbirane mu ngo zabo.”

Ikibazo cy’abagabo bahukana si mu Murenge wa Mugesera kigaragara kuko hirya no hino humvikana amajwi y’abagabo bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo bagahitamo kubahunga aho kugira ngo bavuge bajyanwe imbere y’ubutabera ndetse yewe birinda ko bakwihanira gusa kuri iyi nshuro n’abo basanga igihe ari iki ngo ijwi ryabo ryumvikane.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Mugesera mu Karere ka Ngoma.

Related posts