Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma: Amazi baherwamo umugisha arimo gushyira ubuzima bw’ abaturage mu kaga


Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma bavuga ko babangamiwe n’ umupasiteri ubatiriza abantu mu kidendezi cy’amazi mabi kiri hafi y’umuhanda ngo kuko bishobora gutera abantu indwara zituruka kuri ayo mazi mabi.

Pasteri Yeretana Ernest uvugwa n’abaturage abarizwa mu idini rya Revival Church riri ahitwa Muzingura.

Bahamya ko kuba iki kidendezi gituriye umuhanda bituma kigira ibyago byinshi byo kwandura bityo kugishyiramo umuntu nawe bishobora kumuviramo kwandura indwara zitandukanye zituruka ku mwanda.

Aba baturage ngo ntibiyumvisha impamvu abakora ubuyobozi burebera ntibumubuze kubatiriza abantu muri icyo kidendezi cyane ko kiri ku muhanda kandi bahora bamunyuraho ndetse bakanamubona.

Umwe mu baturage yagize Ati: “Twibaza impamvu batajya babimubuza byaratuyobeye kuko ntabikora yihishe abikorera ku muhanda kandi kumugaragaro.”

Niyonagira Nathalie,umuyobozi w’Akarere ka Ngom, yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati: “Turabikurikirana uriya mupasiteri agirwe inama yo kureba ubundi buryo yakoresha kuko ariya mazi ni mabi yateza ibibazo.”

Mayor Nathalie yaboneyeho gusaba abapasiteri gukora ibikorwa bya gikirisitu ariko bitabangamira ubuzima bw’abaturage no kugira umuco w’isuku.

Amazi y’ikidendezi niyo babatirizwamo

Uburyo bwo kubatiriza mu mazi magari agomba kuba afite isuku kugira ngo atabangamira ayabatirizwamo.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Mutenderi mu karere ka Ngoma.

Related posts